• 16473571_775403155958214_7462157395406420363_n

    NGOMA: Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR Bishop Jean Sibomana yasuye ahumuriza abakristo bagezweho n’ igitero cy’ abagizi banabi.Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 5, 2017

    Nyuma y’uko abagizi ba nabi bamaze iminsi bahohotera Abakristo b’Itorero ADEPR mu Ururembo rw’Amajyepfo, Paruwasi Taba umudugudu wa Ngoma, Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda, Bishop Jean Sibomana hamwe […]




    Nyuma y’uko abagizi ba nabi bamaze iminsi bahohotera Abakristo b’Itorero ADEPR mu Ururembo rw’Amajyepfo, Paruwasi Taba umudugudu wa Ngoma, Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda, Bishop Jean Sibomana hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, yasuye anahumuriza Abakristo b’umudugudu wa Ngoma abasaba guhagarara kigabo kuko mu gihe gikwiye Imana igiye gushyira iherezo ku karengane kamaze iminsi bakorerwa.

    Image may contain: one or more people, crowd and outdoor
    Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda, Bishop Jean Sibomana asura itorero rya ADEPR Umudugudu wa Ngoma

     

    Abahohotewe  n’ abagizi banabi   bari baje bitwaje imipanga, amafuni, ibibando, amabuye n’ibindi,  basaga  16  bababwiraga ngo” Birirwa babeshya abantu ngo barakora ibitangaza ngo uyu munsi barabica noneho babamare.

    Nkuko  tugiye  kubibereka  mu Mafoto  murabona  umwe mu bakomerekejwe n’abagizi ba nabi ku mutwe atanga  ubuhamya   ariwe Mwalimu Nehemie Ntazika usanzwe anakora akazi ko kunganira abantu mu mategeko ndetse n’umukobwa witwa Fabiola bakubiswe inkoni  bagize

    Image may contain: 3 people, outdoor
    Nehemie Ntazika watanze ubuhamya bwibyababayeho

    bati” Hari mu ma saa yine n’igice z’ijoro, bari batandatu barimo mwalimu w’umudugudu witwa Nehemie Ntazika, bari abagabo bane, umudamu umwe, n’umukobwa umwe… mu nsi y’urusengero hari agakombe n’ishyamba ubwo rero baragiye bahageze bagwa mu gico, bavuga ko buri muntu yafatwaga na babiri cyangwa batatu, babatunze amatoroshi babahondagura ibyo bihiri baranabambura.”

    Image may contain: 4 people, people standing, mountain, outdoor and nature

    Uru rugengo  rw’ umuvugizi mukuru w’ Itroroa Pentekote mu Rwanda Bishop  Jean  Sibomana  rubaye Nyuma y’ inkuru itari nziza  yaseseka ye  ku  buyozi bukuru n’ abakristo  b’ itorero   rya ADEPR Ko  mwijoro ryo mugoroba wo ku wa kane tariki ya 2 gashyantare 2016  abakirisitu bo ku mudugudu   wa Ngoma muri Paruwasi ya Taba mu karere ka Huye  bari mu masengesho hinjira abantu bitwaje intwaro zirimo imihoro barabatema.

    Image may contain: one or more people, people standing, mountain, sky, grass, outdoor and nature

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo