• claude

    Nange Sinemeraga Gitwaza-Past Claude uzi neza Gitwaza aramuvuga imyato

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 1, 2019

    Pastor Claude Ndayishimiye ni umugabo wamenyakanye cyane mu Rwanda nk’umunyamideli,yabaye umunyamakuru kuri Radiyo Authentic avuga uburyo azio neza  Apotre Gitwaza  ndetse ko ibimuvugwa ho byose ari ukumuharabika. Claude yabaye umukristu […]




    Pastor Claude Ndayishimiye ni umugabo wamenyakanye cyane mu Rwanda nk’umunyamideli,yabaye umunyamakuru kuri Radiyo Authentic avuga uburyo azio neza  Apotre Gitwaza  ndetse ko ibimuvugwa ho byose ari ukumuharabika.

    claude

    Claude yabaye umukristu wa Zion Temple igihe kirekire akaba amaze igihe k’imyaka 6 aba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,yavuye mu Rwanda ari Evangeliste ubu akaba yaramaze kubona inshingano z’ubuPasteri.

    Uyu mugabo yagiye agaragara cyane ahanganye n’amagambo yabaga ari guca ibintu avuga kuri Paul Gitwaza we avuga ko amusebya ndetse akiva inyuma akayavuguruza.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi tv yatangiye avuga isano rye na Apotre Gitwaza bituma atareka ngo avugwe ubusa.

    Ati”Gitwaza ni umubyeyi wange wo mu mwuka ,nge nakijijwe mu 2003 mu kwezi kwa mbere nibwo nafashe icyemezo cyo kujya mu gakiza ubudasubira inyuma.”

    Akomeza agira ati”Nakijijwe kandi mpita njya muri Zion ,Imana yambwiye kujya gusengera muri Zion inambwira ni cyo ngomba kuhakora Si igitangaza ko abantu bamuvuga nabi.

    Claude akomeza avuga ko bitamutangaza kuba Apotre Gitwaza avugwa nabi kuko ngo nawe atarakizwa ntiyamwemerga.

    Yagize ati”nange ntarakizwa ndi mu bantu batajyaga bamwemera.Ntarakizwa numvaga abantu bavuga ngo Gitwaza  ni umu Escroc,yambura abantu amafaranga nahura n’umuntu yambwira ngo tujye  kwa Gitwaza nti uruiya mu Escroc”

    claude1
    Claude Ndayishimiye ukunze kunyomoza abavuga Apotre Gitwaza nabi

    Amaze kugera muri Zion yansanze gitwaza bavuga atandukanye ni uwa nyawe “Imana ubwayo niyo yansabye kujya gusengera muri Zion ,ngeze yo ntangira kubona Gitwaza Live(Imbonankubone). yakwigisha nkumva bitandukanye nibyo numvise, nabona uko yitwara nkabona biratandukanye nibyo bamuvugaga ho.”

    Ev.Claude akomeza avuga yageze igihe atangira kubona ko Gitwaza yamubera ikitegererezo bityo atangira kujya amukurikira yiga anakurikiza imigenzereze ye.

    Avuga Gitwaza uwo ariwe yagize ati”Gitwaza ni umukozi w’Imana pe kandi ukunda Imana ni umugabo ufite umuhamagaro ukomeey cyane Imana yamuhaye impano yo kwigisha ijambo ry’Imana,uri umuntu ushaka guhinduka ukava ku rwego rumwe ukajya ku rundi wakurikiza inyigisho z’uriya mugabo.”

    Claudea akomeza agira ati”Reka mvuge ku byo abantu batazi kuri Gitwaza abantu bazi ko ari umuntu ukunda  amafaranga impamvu murwanirira ni uko nasanze ibyo atabigira..”

    Past.Claude avuga ko impamvu akunda kuvuguruza amagambo avugwa kuri Gitwaza ari uko amuzi neza ndetse ko yakunze kugenda iwe cyane.

    Ati”Impamvu nkunda kuvuguruza biriya byose ni uko iwe mpazi neza ,Madam wange twahujwe na Gitwaza ndetse niwe nasabye ,bivuze ngo niba ariwe nasabye niwe narahagendaga cyane ni inzu ye ibyumba biyigize nabaga nzi ngo arara ha, abana barara ha, igikoni ni hano .”

    claude
    Past Claude afata Gitwaza nka Sebukwe

    Past. Claude Ndayishimiye asanga impamvu y’ibyo byose ari uburakari  Satani afitiye Apotre Paul Gitwaza n’itorero rye kuko yamwambuye imbaga nini,bityo Satani akifashisha abantu mu rwego rwo kugusha Zion temple.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo