• IMG-20190522-WA0039(1)

    MUSANZE:Nyuma y’imyaka itatu gusa babayeho ,Chorale Maranatha yo kuri ADEPR Nyarubande iri gukora ibikorwa by’indashyikirwa

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 1, 2019

    Chorale Maranatha yo kuri ADEPR Nyarubande mu itorero ry’akarere ka Musanze ururembo rw’amajyaruguru ni chorale imaze imyaka itatu gusa ibayeho.Kuri ubu ikaba iri gukora ibikorwa nk’ibya chorales zimaze imyaka myinshi […]




    Chorale Maranatha yo kuri ADEPR Nyarubande mu itorero ry’akarere ka Musanze ururembo rw’amajyaruguru ni chorale imaze imyaka itatu gusa ibayeho.Kuri ubu ikaba iri gukora ibikorwa nk’ibya chorales zimaze imyaka myinshi cyane,aho kuri ubu bageze ku rwego rwo gufasha abatishoboye babatangira ubwisungane mu kwivuza (mituel de sante).

    IMG-20190522-WA0039(1)

    Iki gikorwa cyatunguye ndetse kigatangaza benshi bitewe n’uko bumvagako iyi chorale ikiri ntoya ku buryo ngo itakora igikorwa nk’iki ,cyabaye muri iki cyumweru ubwo bishyuriraga imiryango itanu(5)ubwisungane mu kwivuza bazivurizaho mu mwaka wa  mituel utaha uzatangira mu kwezi kwa 7.Ibi kandi bakaba barabikoze batitaye ku madini cyangwa se ngo bafate abo muri ADEPR gusa .

    UMUYOBOZI WA CHORALE(2)
    Umuyobozi wa chorale Maranataha bwana HAKIZIMANA Jean Baptiste

    Umuyobozi wa chorale Maranataha bwana HAKIZIMANA Jean Baptiste aganira n’umunyamakuru w’ibyiringiro.rw yavuzeko mu mikoro macye bafite bahisemo guhaho n’abatishoboye kuko ngo ari nacyo bibiliya ivuga ko idini y’ukuri ari iyita ku bababaye ,imfubyi n’abapfakazi.Yanongeyeho ko iyi ari gahunda bazakomeza no mu gihe kizaza.Yagize ati:”iyi ni gahunda twifuzako izakomeza uko Imana izagenda itwagura tukabona ubushobozi burenze ubwo dufite”.Yanavuze ko bitewe n’uko bataragira ubushobozi bwinshi ariyo mpamvu batangiye imiryango itari myinshi.

    Chorale Maranatha ni Chorale yabonye izuba mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa kane taliki 23 itangijwe n’uwari Pasteur wa Nyarubande icyo gihe NERETSABAGABO Joseph ubwo yari mu iteraniro ngo agahamagara abashaka kujya muri chorale nshya maze ngo hakaza abagera kuri 31 bahise baririmba indirimbo yabo ya mbere yo mu gitabo yitwa HABAYE UMUNSI W’ISHIME  MU IJURU 375 indirimbo kugeza ubu bahise bagira iya chorale .

    IMG-20190522-WA0037

    Iyi chorale yatangiranye abaririmbyi 31 magingo aya imaze kugera ku baririmbyi  75 bari mu ngeri zitandukanye barimo abakozi ba leta ,abacuruzi ,aba motars ,….Mu bikorwa bamaze kugeraho hakaba harimo indirimbo 4 za audio bamaze gukora zikaba ziri ku ma radio zicurangwa ,ibiterane bagiye bategura nk’icyo baherutsemo,icyo bakoze bagatumiramo chorale Intumwazidacogora yo ku Nkombo mu mwaka wa 2017 ,….Mu byo bateganya imbere hakaba harimo kugura ibyuma bya muzika ,uniformes zigezweho ,gukora izindi ndirimbo ku buryo bagera kuri Album,gukomeza ivugabutumwa mu ndirimbo kuko ngo aribyo bahamagariwe yaba mu gihugu no hanze ,…Muri uyu mwaka kandi bakaba bashaka kugura ibyuma bifite agaciro ka miliyoni enye (4,000,000frw) bisanga ibyo bari basanganwe bya miliyoni eshatu n’igice(3,500,000frw)

    IMG-20190522-WA0040

    @Flavien NDAGIJIMANA/Ibyiringiro.rw



    Leave a Reply


    Ibitekerezo