• _MG_6752

    MUSANZE :Korali TWUBAKINKUGE yo kuri ADEPR Bukane yasoje igiterane cy’iminsi 7 iremera abatishoboye bagera kuri 71.

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 28, 2019

    Kuri iki cyumweru taliki 26.05.2019 ubwo kuri ADEPR Bukane hari igitaramo cyahuje amakorali akomeye abarizwa mu mujyi wa Musanze arimo Goshen ,Ubumwe na Twubakinkuge muri gahunda yo gusoza igiterane cy’iminsi […]




    Kuri iki cyumweru taliki 26.05.2019 ubwo kuri ADEPR Bukane hari igitaramo cyahuje amakorali akomeye abarizwa mu mujyi wa Musanze arimo Goshen ,Ubumwe na Twubakinkuge muri gahunda yo gusoza igiterane cy’iminsi 7 cyateguwe na Korali TWUBAKINKUGE mu rwego rwo gukomeza gushima Imana no gukomeza ivugabutumwa rifite imirimo.

    _MG_6752
    Korali TWUBAKINKUGE yo kuri ADEPR Bukane

    Kuri uyu munsi hatanzwe ubwisungane mu kwivuza (mituel de santé)ku batishoboye bagera kuri mirongo itandatu  (60)hanatangwa ihene zigera kuri cumi n’imwe  (11)ku batishoboye 11.Ibi ngo bikaba byakozwe mu rwego rwo gutsimbataza ivugabutumwa rifite imirimo nkuko byatangajwe na bwana NDIZEYE Isaac mu kiganiro Energy Gospel Magazine gitambuka kuri Energy Radio 88.8 FM ikorera mu karere ka Musanze ubwo yasobanuraga uko iki gikorwa giteye .

    Yagize ati:”Dusanzwe turirimba abantu bagafashwa ariko tukabona hari ikibura kuko kuririmbira abantu harimo abafite ibibazo usanga ari ngombwa ko hari icyo wakora kugirango ibyo bibazo bikemuke kuko ari nacyo twahamagariwe nyamukuru” Yongeyeho ko ngo idini y’ukuri ari iyita ku bababaye nkuko ngo bibiliya ibivuga.

    Korali TWUBAKINKUGE ni Korali ibarizwa ku mudugudu wa Bukane mu itorero ry’akarere ka Musanze kabarizwamo andi ma chorales agera ku 188 utabariyemo ama chorales y’abana.

    _MG_6791

    Ikaba yaratangiye mu mwaka w’1996 .Yatangiye ifite abaririmbyi bacye cyane  batagera kuri 20 , kuri ubu ikaba imaze kugira abagera ku 120 bari mu byiciro bitandukanye barimo abakozi ba leta ,abacuruzi,aba motars n’abandi .Kugeza ubu bafite umuzingo umwe w’indirimbo z’amajwi n’amashusho bakaba bafite gahunda yo gukora undi muzingo mu gihe cya vuba.

    _MG_6964
    abashumba bafasha iyi korali kugabira inka abatishoboye

     

    _MG_6791

    _MG_6838

    _MG_6925

     

    ©Flavien NDAGIJIMANA/Ibyiringiro.rw/Musanze/North

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo