• IMG-20190111-WA0002

    MUSANZE: Chorale AGAPE yo kuri ADEPR Kora muri Nyabihu  yataramiye abanya Musanze ibakumbuza ijuru.

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 20, 2019

    Kuri iki cyumweru taliki 19.05.2019 mu giterane cyateguwe na Chorale Maranatha yo ku mudugudu wa Nyarubande mu karere ka Musanze ,Chorale AGAPE yo  ku  I Kora yataramiye abanya Musanze mu […]




    Kuri iki cyumweru taliki 19.05.2019 mu giterane cyateguwe na Chorale Maranatha yo ku mudugudu wa Nyarubande mu karere ka Musanze ,Chorale AGAPE yo  ku  I Kora yataramiye abanya Musanze mu ndirimbo zayo zitandukanye n’amajwi meza maze abari mu materaniro bajya mu bicu ku buryo wabonaga badashaka gutaha.Zimwe mu ndirimbo zatumye abantu bakumbura ijuru ni nk’iyitwa  ku Kidendezi ,Araje  n’izindi nyinshi  benshi mu bakristo bahagurutse bajya mu bicu aho bafashijwe n’ubutumwa buzirimo ,umuziki uhebuje n’amajwi ahuye kandi azira urusaku.Indirimbo ku Kidendezi niyo yaririmbwe bwa  bwa mbere mu iteraniro rya kabiri ,naho iyitwa Araje isoza iryo teraniro rya kabiri.Mu mibyinire yo mu gihugu cya Congo abari mu rusengero rwa Nyarubande bavuzeko Imana ihari koko ndetse bavugako bataherukaga kubona abantu bakorera Imana muri ubu buryo.

    Umuyobozi wa Chorale AGAPE ni bwana SEKA NDARUGARAGAJE Eugene .Avugako bafite gahunda ndende y’ivugabutumwa muri iyi minsi kuko bari muri gahunda yo kongera gukora izindi ndirimbo zirimo n’izi baririmbye zigakundwa n’abatari bake.Yavuzeko kandi bakomeje kongera ibyuma ngo ku buryo bazajya baririmba ukumva neza ubutumwa .Yagize ati:”kuva taliki  10 .05 kugera 11.05.2019  mu  masengesho Korali Agape twamazemo imisi ibiri (2) ; twayashoje duhita dusakara urusengero rwo ku mudugudu wa Gasizi wo muri Paruwasi yacu ya  Kora” .Yongeyeho ko muri iki gihe gisigaye ngo uyu mwaka urangire bafite gahunda yo gufasha bamwe mu batishoboye.

    Yagize ati:”muri ibi bihe bibura  ngo uyu mwaka urangire Korale Agape ifite gahunda yo gufasha bamwe mubatishoboye bo muri zone Paruwasi yacu ya Kora ikoreramo umurimo.Ibi ni ngombwa kuko ivugabutumwa ritagira imirimo riba ripfuye”.Ngo iki gikorwa kikazakorwa haremerwa abatishoboye ,hanatangwa ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante)ku basaga 100.

    Ikindi kandi ngo ni uko bitarenze mu kwezi kwa 12 abaterankunga b’iyi chorale AGAPE bazaba babafashije gukora umuzingo w’amajwi(Album audio)nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’abaterankunga bwana Elastus DUSHIMEYESU mu kiganiro kigufi yagiranye n’Ibyiringiro.rw

    Chorale AGAPE /ADEPR Kora ni chorale ifite abaririmbyi bagera ku 100 ikaba ari chorale yatangiye umurimo mu mwaka wa 2006 kugeza ubu ikaba ifite imizingo (Album)eshatu zirimo imwe y’amajwi n’amashusho.

    IMG-20181014-WA0010

     

    IMG-20181014-WA0011

    IMG-20181014-WA0012

    IMG-20190111-WA0002

    @Flavien NDAGIJIMANA /Ibyiringiro.rw/Musanze/North



    Leave a Reply


    Ibitekerezo