• WhatsApp Image 2017-10-16 at 11.44.47 (2)

    Musanze : Bwa mbere mu mateka yaryo , Itorero Salvation Army ryatangijwe kumugaragaro ./ Ese ni iki gishya Rizanye- Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne October 17, 2017

    Ubwo iri torero ryafunguraga Ku mugaragaro ibikorwa byaryo mu karere ka Musanze ;mu birori byabereye mu Kinigi hafi y’ibiro by’umurenge ahubatse urusengero rwabo hatanzwe ubutumwa ko igihe kigeze ngo abantu […]




    Ubwo iri torero ryafunguraga Ku mugaragaro ibikorwa byaryo mu karere ka Musanze ;mu birori byabereye mu Kinigi hafi y’ibiro by’umurenge ahubatse urusengero rwabo hatanzwe ubutumwa ko igihe kigeze ngo abantu bamenyeko ari bamwe (turi umwe)

    WhatsApp Image 2017-10-16 at 11.44.47 (2)Umuyobozi w’iri torero mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi ,umunya Ghana Lieut.Colonel Seth Agyei APPEATENG yatangarije umunyamakuru w’ibyiringiro.rw ko mu myaka itatu ishize babonye icyifuzo cy’uko muri aka gace nta hantu hahari abantu basengera (abakristu ba salvation army )maze ngo bumva bagize umutwaro wo gushaka aho bakubaka urusengero.Baje kubona ikibanza mu Kinigi maze kubw’Umugisha w’Imana ngo abagiraneza bo mu itorero ryabo muri Leta zunze Ubumwe za America bemera kubakorera kimwe cyose ;yaba kugura ikibanza ,kubaka urusengero,n’ibindi bikoresho by’ibanze.

    b131a144-f4b3-4d37-bc3e-29317d19ccedUyu muyobozi wa (The salvation Army Rwanda and Burundi Command )yavuzeko iri torero rishingira Ku bikorwa bifatika birimo kubakira abatishoboye,kubaha ibyo kurya,…Yasabye abari aho kugira umuco wo gufashanya abasaba kutarya ngo bime bagenzi babo.Ati: “ntukarye ngo wime mugenzi wawe !nasonza azaza kukwiba ”

    Twegereye kandi bamwe mu bizera b’iri torero batubwirako kuba ryaje gukorera hafi yabo ari ibintu byiza cyane kuko ngo byabasabaga kujya kure kugirango babashe gusenga.

    WhatsApp Image 2017-10-16 at 11.44.47 (1)
    Cadette Cyiza Francine na Captain Obed Tungo

    Mubo twaganiriye harimo umurundikazi uri kwigira kuba umu pasiteri mu ishuri ryabo riri Ku Kimihurura Bahurira kukuba iri torero rirajwe ishinga no kwita Ku mibereho myiza y’abaturage .

    Bavuzeko bafite ibikorwa by’iterambere hirya no hino mu gihugu ,muri Kenya ho bakaba bafite na Kaminuza .
    Mu gusoza batanze impano Ku babafashije mu bikorwa byabo by’umwihariko batanga impano y’intama kuri Lieut.Colonel wayoboye gahunda z’uyu munsi

    WhatsApp Image 2017-10-16 at 11.44.49 (3)

    Iri torero Salvation Army ryatangiye ahagana mu mwaka w’1865 ;rikaba rikorera mu bihugu byinshi birimo America ,Ubwongereza,..

     

    WhatsApp Image 2017-10-16 at 10.49.40

     

    WhatsApp Image 2017-10-16 at 11.44.45

     

    WhatsApp Image 2017-10-16 at 11.44.47 (2)

     

    WhatsApp Image 2017-10-16 at 11.44.49 (1)

    WhatsApp Image 2017-10-16 at 11.44.48 (1)

    WhatsApp Image 2017-10-16 at 11.44.50 (1)

     

    b131a144-f4b3-4d37-bc3e-29317d19cced

     

    f054adab-3462-442d-8226-61533ab8f58e



    Leave a Reply


    Ibitekerezo