• alarm_mini

    Mu kwizihiza imyaka 20 Alarm Ministries yahembye ababaye indashyikirwa

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 2, 2019

    Alarm Ministries itsinda rimaze kwamamara muri Gospel y’u Rwanda kuri iki cyumweru  01 Nzeli 2019 ryizihizaga imyaka 20 rimaze mu murimo w’Imana ibirori byizihirijwe mu gitaramo kimbaturamugabo aho hari abambitswe […]




    Alarm Ministries itsinda rimaze kwamamara muri Gospel y’u Rwanda kuri iki cyumweru  01 Nzeli 2019 ryizihizaga imyaka 20 rimaze mu murimo w’Imana ibirori byizihirijwe mu gitaramo kimbaturamugabo aho hari abambitswe imidali y’ishimwe kubwo kwitangira iri tsinda muri iki gihe cyose.

    Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali kitabiriwe n’abantu benshi dore ko Salle yari yuzuye ingeri zinyuranye zirimo ibyamamare mu Rwanda harimo abayobozi mu nzego za Leta,abahanzi n’abandi batandukanye aha twavuga nka Hon Edouard Bamporiki, Prof Bizoza, Gen. Mupenzi, Pastor Angellique Nyinawingeri umugore wa Apostle Dr Paul Gitwaza, Rev Aaron Ruhimbya, Bishop Dr Masengo Fidele n’umufasha we, Bishop Dr Gahungu Bunini.

    Iri tsinda rigizwe  n’abaririmbyi 61muri ibi birori ryaririmbye indirimbi zigera kuri 37 harimo iza kera ndetse niza vuba mu buryo bwanogeye imbaga y’abari bakereye ibyo birori.

    alarm_mini

    Iki gitaramo cyatangiye saa cyenda z’amanywa. Alarm Ministries ifatwa nk’umubyeyi w’andi matsinda anyuranye ya hano mu Rwanda. Kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 kuri Alarm Ministries ni amashimwe akomeye kuri bo dore ko banyuze mu rugendo rutoroshye ubwo batangiraga ivugabutumwa nk’uko Mazeze Charles umuyobozi w’iri tsinda yabitangarije abitabiriye ibi birori.

    Yagize ati “Kuvuga Minisiteri byari ibintu bigoye kubyumva, cyari ikintu gishyashya” Yunzemo ko Imana yabijeje ko izabana nabo ari nabyo byabakomeje mu rugendo bamaze imyaka 20. Yavuze ko Imana yabiyeretse rwose kugeza n’uyu munsi.

    Muri ibi birori haririmbye abaririmbye All Stars irimo abahanzi n’abaririmbyi b’abahanga mu majwi. Bakurikiwe n’ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa Alarm Ministries ari we Mazeze Charles, nawe wakurikiwe n’umwigisha w’ijambo ry’Imana ari we Rev Aaron Ruhimbya umushumba wa ERC Kimisagara. Yavuze ko Alarm Ministries yabereye benshi iriba ryiza, ashimangira ko iriba ryiza rihora ririndwa.

    Mu ijambo rye Mazaze Charles umuyobozi wa Alarm Ministries yavuze ko batangiye mu gihe benshi batumvaga akamaro ka “Ministry”. Ngo iyo babaga bari mu rusengero baririmbaga indirimbo ivuga ngo ‘Turi hano Mana”. Yibukije ko hari igihe bakuwe kuri stage ubwo bari mu gitaramo ndetse bashyirwa mu modoka barataha.

    Mu bantu bashimiwe by’umwihariko harimo nka Mbanza Chance ngo wazaga muri Repetition yenda kwibaruka ,uwitwa Papa Damascene yashimiwe bikomeye bavuga ko ari we Mutetankunga Mukuru uyu yabahaye Keyboard kandi anabaha umuryango we wose mu gihe bamaze. Ati “Mwarakoze cyane”.

    Alarm Ministries yashimye kandi umubyeyi wabahaye icyumba cy’amasengesho ariwe Mama Cereri. Ati “Turibuka cya cyumba Mama yatanze ku bwa cyacyimba.”

    Maniraguha Fidele: Bavuze ko ari we ugera ahabereye igitaramo mbere akabaha ari nawe uhava nyuma.

    Bavuga ko ari indashyikirwa muri Alarm Ministries. Ati “Uko yitwa Fidele ni Fidele nyine. Alarm irazirikana ibikorwa byawe bya buri munsi haba ku manywa na nijoro.”

    Alarm Ministries yambitse imidali abayifashishije mu rugendo rwayo rw’Imyaka 20: Bavuze ko bamaze kwandika igitabo kivuga intambwe ku yindi bateye kugeza uyu munsi bizihiza isabukuru.

    Abambitswe imidali ni: Mazeze Charles (wanahawe umudari atunguwe n’abaririmbyi ba Alarm Ministries), Rutagengwa, Mbanzanyuma Alexis, Pastor Mbanza Ivan, Nyirashikira Beatrice, Pasiteri Nkiriho [Umudali wahawe umuhagarariye], Pastor Mwungura [Hambitswe umudali umuhagarariye];

    Nyirankamigwa Alice [Yaratabarutse], Pasiteri Rugabo John [wahawe umuhagarariye], Rumanzi Jonatha, Gikundiro Gilles, Bitanga Chantal, Pasiteri Ruganza James [Atuye muri Canada], Mama Christian, Papa Alarm, Mbanza Chance, Umudali w’umuntu utazwi wahawe ‘Representant” ngo azawugeze ku bandi bazakora iby’ubutwari.

    award1
    Ibikombe n’imidali byari byateguwe

    Mazeze Charles bamushimiye kandi kwitanga ku rwego rwo hejuru mu bikorwa bya Alarm Ministries. Ngo ni kenshi akoresha amafaranga ye bwite mu bikorwa bya Alarm Ministries. Ubwo bamuhaga igikombe bamugeneye nka ‘Surprise’, Ben Serugo yavuze ko hari igihe bakora igitaramo, 90% y’amafanga bakoresheje igitaramo cyose, akitangwa na Mazeze Charles.

    Pasiteri Ivan yashimiwe ko ari we muntu wa mbere wahimbiye indirimbo ya mbere ya Alarm Ministries anatanga injyana Alarm Ministries izajya iririmbiramo. Rutagengwa yashimiwe. Ngo amateka avuga ko ariwe gishyito cy’umurimo kuko yahagurutse agafata bagenzi be bakajya kubwiriza ubutumwa n’ahandi henshi mu matorero.

    Pastor Ruhimbya Aaron umwe mu bigishije muri iki gitaramo yavuze ko Alarm Ministries ari ikimenyetso kiterambere ry’umurimo wo kuramya Imana mu Rwanda naho Bishop Dr Gahungu Bunini umuyobozi Alliance ihuriwemo n’amatorero atandukanye yabwiye Alarm Ministries ati “Ndababwira ko mwabaye imirimo yanyu kurusha uko mwe mwivugira.” Yavuze ko mu izina rya Alliance babashimiye mu buryo bukomeye.

    Nyuma yo gutanga imidali y’ishimwe iki gitaramo cyasojwe n’isengesho rya Mc Mike Karangwa ahagana Saa tatu n’igice.

    piano
    Umutsima wakaswe muri ibi birori wari ufite ishusho ya Piano

    Alarm Ministries imaze imyaka 20 yatangijwe n’abamwe mu bahoze muri Rehoboth Ministries nyuma yo kwitandukanya na Evangelical Restorationa Church ya Apotre Masasu bakaba bafite gahunda yo kugenda bagura amashami hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Mazeze Charles umuyobozi wa Alarm Ministries


    All stars abaririmbyi b’intoranywa baririmbye muri ibi birori

    Pastor Angellique Nyinawingeri umugore wa Apotre Gitwaza

    Diane Nyirashimwe wo muri Healing WT na True Promises

    bampora
    Hon Bamporiki Edouard umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu yitabiriye ibi birori

    Serge Iyamuremye



    Leave a Reply


    Ibitekerezo