• masengo

    MU IJURU HARI IMANA IHUMURIZA

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 18, 2019

    Abaheburayo 2:18 “Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.” Iyo twahuye n’ibibazo ntabwo duhita twibuka ko n’abandi byigeze kubabaho. Ndetse twibagirwa ko na Yesu yahuye n’ibibazo. […]




    Abaheburayo 2:18
    “Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.”

    Iyo twahuye n’ibibazo ntabwo duhita twibuka ko n’abandi byigeze kubabaho. Ndetse twibagirwa ko na Yesu yahuye n’ibibazo.

    Ntekereza kuri iri jambo, nibutse ko Yesu yanyuze mu bihe bikomeye byamubabaje. Yararenganye, yarabambwe, yarakubiswe, yambitswe ubusa, yarashinyaguriwe.

    Kubera ubuzima yabayeho mu isi, Yesu ashobora guhumuriza:

    1) Ibyo unyuramo byamubayeho. Yapfushije inshuti, azi neza amarira kuko nawe yararize.

    2) Ibiguteye ubwoba nawe yahuye nabyo. Ibitero by’abagambanyi, abitwaje amacumu, abababaza umubiri, abawica urubozo, …ariko yarabinesheje ku bwawe no ku bwanjye;

    3) Yarahungabanye. Yapfuwe ubwanwa, yamburwa imyenda ku ka rubanda imbere y’ababyeyi, inshuti n’abaturanyi. Ariko nyuma yo kubabazwa yahawe inshingano zo guhumuriza ababaye nawe urimo.

    Aha nibutse amagambo yamuvuzweho:
    “Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye (…) Yesaya 61:3.

    Kubera ibyo yanyuzemo n’ibyo yakoze ku musaraba, ibihe byose urimo kunyuramo ndakumenyesha ko Yesu ashobora ku guhumuriza.

    Wowe usoma iyi nyigisho ndagusaba gusengera umuntu waba uzi wahungabanye.

    Mwakire ijambo ry’Imana!

    ©️devotion shared by Bishop Dr. Fidele Masengo, The CityLight Center/ Foursquare Gospel Church Of Rwanda



    Leave a Reply


    Ibitekerezo