• impe2

    MENYA URUTONDE RW’ABANTU BAZARIMBUKA KUMUNSI W’IMPERUKA

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 3, 2019

    1.ABAPAGANI Abapagani ni ijambo rikomoka ku rurimi rw’ikiratini: ‘’paganus’’ bisobanura abaturage: abo twakwita abanyacyaro mu mvugo y’ikinyarwanda. Ku bisirayeli, abapagani bari abantu b’abanyamahanga: ni ukuvuga abatari abayuda, mbese abantu batazi […]




    1.ABAPAGANI

    Abapagani ni ijambo rikomoka ku rurimi rw’ikiratini: ‘’paganus’’ bisobanura abaturage: abo twakwita abanyacyaro mu mvugo y’ikinyarwanda. Ku bisirayeli, abapagani bari abantu b’abanyamahanga: ni ukuvuga abatari abayuda, mbese abantu batazi Imana. Kuri ubu rero, abapagani ni abantu batari bagerwaho n’ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ijambo ry’Imana ritwereka abapagani abo aribo: Mat.4:13-17.
    impe2
    2.ABIYOBAGIZA

    Ni abantu bumva ubutumwa bwiza ntibabwizere, bakabwirengagiza cyangwa bakabuhakana, bakirengagiza ukuri kandi bakubona. Nabo ni nk’abapagani neza, aho batandukaniye n’abapagani: bo ni ari abapagani ariko bagezweho n’ubutumwa bwiza. Ijambo ry’Imana ritubwira kwitandukanya n’abiyobagiza:

    Ibyak.2:40, 40; Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi, arabahugura ati “Mwikize ab’iki gihe bīyobagiza.”

    3.ABANESHEJWE (IBIGWARI)

    Abo ni abakristu twagereranya n’abasirikare bagiye kurugamba bakarugwaho, cg bagafatwa matekwa (gufatwa mpiri), bakibera mumaboko y’umwanzi nyamara ataricyo kifuzo cyabo. Abo bariba, barasambana,,………. Ariko babikora ataruko babikunda, muri make bakorera umwami badakunda ariko bakiberaho muri ubwo buzima kubera ko yababohesheje iminyururu y’ubugome bwe. Ibi ntibisobanura ko umukristu adakora icyaha, kuko birashoboka ko umusirikare yajya kurugamba akarwana agatahukana insinzi nyamara bamurashe amasasu menshi akanakomereka; ibyo rero bitandukanye n’uwarashwe agapfa cg uwafashwe matekwa cg uwatsinzwe akamanika amaboko akemera kuba umugaragu w’umwanzi aribo baneshejwe turimo kuvuga. Ijambo ry’Imana ritubwira ko unesha satani ariwe uzaragwa ubugingo buhoraho: Ibyah.3:5.

    4.ABAYOBE

    Ni abantu bizera ubutumwa bupfuye, cg bakizera ubutumwa uko butari. Tuvuga ko bayobye, igihe imyizerere yabo igaragaramo ubugome, kuko icyaha ari ubugome (igihe imyizerere yabo inyuranyije n’itegeko ry’urukundo); kuko urukundo ariyo nzira igera ku bugingo buhoraho. Nubwo no mu matorero harimo ubuyobe, ibyo ntibishyira urubanza ku bantu bose b’itorero muri rusange, ahubwo buri wese Imana imureba ukwe ku giti cye; kandi umuntu wese Imana itabonyeho ubugome imwita umukiranutsi (ubugome ni ikintu cyose ukora umutima wawe ukubwira ko ari kibi, kabone nubwo cyaba cyemewe mu itorero usengeramo cg mugihugu ubamo).

    5.ABANZI B’IMANA

    Abanzi b’Imana, ni abantu bazi ukuri rwose ariko biyemeje guhangana n’Imana cg kuyirwanya; Nkuko satani cg abadayimoni badashobora guhindukira ngo bihane, niko n’abo bantu barangije gucirwaho iteka, kuko ntaho batandukaniye n’abadayimoni; icyo cyaha cyo guhangana n’Imana Yesu yavuze ko ari icyaha cyo gutuka umwuka Wera, avuga ko icyo cyaha gihoraho ko abagikora badashobora kubabarirwa: Mariko 3:22-30, Matayo 12:22-32; abanzi b’Imana barimo ibyiciro 2:

    Ikiciro cya mbere ni abantu bameze nk’abafarisayo basobanukiwe ukuri kose ariko batigeze bakugenderamo, ahubwo bahisemo kurwanya Imana bagahangana na Kristo: abafarisayo nubwo batigeze bemera Yesu, bari bamusobanukiwe neza uhereye mubyahanuwe no mumategeko ya Mose kugeza ubwo yavukaga bakamwibonera; ariko bafata icyemezo cyo kumurwanya: Mariko 3:22-30.

    Abandi banzi b’Imana, ni abantu basogongeye kugakiza k’Imana hanyuma bakabivamo bakagwa, batagushijwe no gutsindwa urugamba, ahubwo bafashe icyemezo cyo guhangana n’Imana na Kristo kubushake; abo bantu Bibiliya itubwira ko bidashoboka ko bagarukira Imana ngo bihane, nabo bamaze gucirwaho iteka: Abaheb.6:4-8.

    ABAZARAGWA UBUGINGO BUHORAHO

    Abantu bose bizeye Yesu nk’umwami n’umukiza barwanye intambara yo gukiranuka bakayitsinda, nibo gusa bazaragwa ubugingo buhoraho. Bashobora kuba ari abanyantegenke cg abanyambaraga, icyangombwa nuko batsinda iyo ntambara, abo ninabo bafite ubugingo muribo:

    Ibyah.3:5, “Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be, Amen!

    Sc: Igitabo ‘Umurage mwiza’

    EV J. Paul Munyeshyaka
    0782229144



    Leave a Reply


    Ibitekerezo