• pastor-960x640

    MENYA IMPAMVU ZITERA ABANTU GUHINDUKA BAGAHINDUKIRIRA IMANA ( IGICE 3,4)- Bishop Dr Fidèle MASENGO

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 14, 2019

    (IGICE CYA 3: INTEGO YO GUHINDUKA) Ubukristo bushingiye ku bushake bwo guhinduka icyaremwe gishya kandi kwera imbuto z’abakristo biva ku guhinduka. Umukristo utagira intego yo guhinduka ntazi neza ibisobanuro by’agakiza. […]




    (IGICE CYA 3: INTEGO YO GUHINDUKA)

    Ubukristo bushingiye ku bushake bwo guhinduka icyaremwe gishya kandi kwera imbuto z’abakristo biva ku guhinduka.

    Umukristo utagira intego yo guhinduka ntazi neza ibisobanuro by’agakiza. Kugera mu ijuru kwe byaba ari impanuka.

    pastor-960x640
    Bishop Dr Fidèle MASENGO
    1. Umukristo asabwa gusa na Kristo ndetse no guhinduka nkawe.

    Iki ni kimwe mu bintu biranga abakristo (abigishwa). Yesu ubwe yavuze ko iyo umwigishwa atunganye amera nk’umwigisha we(Luka 6:). Si Yesu wabivuze gusa, Paholo yavuze ko mu mugambi w’Imana hali ko umuntu agomba gusa na Kristo  (Abaroma 8:29). Ni nabyo Paholo yakunze kwigisha mu nzandiko ze (2 Korinto3:18) ahugura abantu kwitandukanya.

    1. Kubaho nka Yesu n’iyo mpinduka nyayo Imana itwitezeho.

    Ibi nibyo bigaragaza imyemerere n’ibyiringiro yacu. Birababaje kubona abashumba, abaririmbyi, intumwa, abakristo ariko badasa na Kristo.Rero iyo umuntu akijijwe ntase na Yesu kd ntabeho nka Yesu, aba akiri uwo gushidikanywaho mu gakiza.

    Ibibazo nkwibariza: Mu muryango, mu mudugudu utuye, mu rusengero ubamo, mu kazi ka buri munsi ubamo, baba bajya bagusomamo gusa na Yesu?

    Mbese ubaye ho nk’uko Yesu yari kuba abayeho?

    ( IGICE CYA 4:

    Nyuma yo kwiga ku cyanditswe kivuga ku mpinduka Imana yiteze ku bakristo (Inyigisho ya 1, 2 n’iya 3 zishingiye ku Baroma 12:2), uno munsi ndavuga ku mpamvu zidutera guhinduka.

    Natekereje impamvu 2 zikomeye:

    1. Imbabazi twagiriwe.

    Nashimishijwe n’uburyo Paholo yanditse ngo “ku bw’imbabazi z’Imana” (Rom 12:1). Nibajije imbabazi z’Imana Paholo avuga izo arizo nsanga mu Bice bibanziriza kiriya yaragiye azigarukaho kenshi. Ibi  byatumye numva ko imbabazi twagiriwe n’Imana ariyo mpamvu ya mbere idutera guhinduka.

    Ziriya mbabazi zirahagije kugirango umuntu yihe intego yo guhinduka.

    Umuntu wamenye neza ko yakuwe mu rupfu rw’Iteka ntiyakomeza kubaho uko yishakiye? Uwakize indwara ikomeye akuramo n’isomo ryo kwitwararika ngo itazamufata. Uwakuriwe ho ibihano arigengesera ngo ubutaha bitazamufata.

    Umukristo nyawe agomba kwitwara nk’uwagiriwe imbabazi bityo agahindura imyitwarire kugirango azigumemo.Ntabwo twababariwe ngo tugume mu byaha ahubwo guhinduka biduha kuguma mu mbabazi z’Imana!

     

    1. Urukundo Imana yadukunze.

    Impinduka niyo igaragaza urukundo dukunda Imana. Iyo Umuhungu akunze umukobwa, hari imyitwarire agaragaza. Atandukana n’abandi bakobwa, yitwara nk’ufite fiancée, yereka uwo mukobwa urukundo n’ubwitonzi. Ahindura inshuti, agahindura imivugire, imikorere, muri make arahinduka wese. Abaho nk’utacyigenga!

    Biragoye kuvuga ko umuntu akunda Imana ntacyo yaretse ku bwayo. Paholo ati ntituri abacyu ngo twigenge!

    Kubw’urukundo twakunzwe, turasabwa impinduka.

    None se umukristo utaramenya guhindura inshuti, wibera mu kabare, wibera mu biganiro bipfuye, ukirwana, ugisinda, ukibeshya, etc. Ubwo se yavuga ko akunda Imana ate?

    Urukundo rw’Imana nyarwo rudutera kubaha amategeko yayo. Yesu ati muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka (Yoh. 15:14), ati nimwitondera amategeko (bivuga ngo ayo mategeko n’abahindura) muzaguma mu rukundo rwanjye (Yoh. 15:10). Guhinduka niko kukugumisha umuntu mu rukundo.Wowe utarahinduka, ongera ubitekerezeho kd wihe umuhigo.

    Bishop Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko




    Ibitekerezo