• francccc

    Menya impamvu Papa Francis yanze Hoteli yari yateguriwe muri Mozambique

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 28, 2019

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi,Papa Francis uteganya kugirira uruzinduko muri Afurika mu ntangiriro za Nzeli   yanze Hoteli yari yateguriwe mu gihugu cya Mozambique yari kuzacumbika mo mu gihe cy’uru […]




    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi,Papa Francis uteganya kugirira uruzinduko muri Afurika mu ntangiriro za Nzeli   yanze Hoteli yari yateguriwe mu gihugu cya Mozambique yari kuzacumbika mo mu gihe cy’uru ruzinduko.

    Nkuko bitangazwa na Vaticannews uyu mukambwe w’imyaka 82 biteganyjwe ko azamara iminsi igera kuri 7 kuri uyu mugabane aho azasomera Misa abaturage batandukanye aho azanyura hose nko ku kibuga cya Zimpeto National Stadium i Maputo.

    Musenyeri Antonio Sandramo yavuze ko Papa Francis uzaba aherecyejwe n’abantu bagera kuri 50,  yari kuzacumbika muri Hotel Africa iri Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique gusa.Papa yabwiye abashinzwe gutegura urugendo rwe ko adakeneye kujya muri Hoteli ko we bamushakira icumbi riciriritse akaba ari ryo ajya yifashisha muri icyo gihe.

    Papa Francis nyuma yo kuva Mozambique azagenderera ibihugu nka Madagascar ndetse ananyarukire mu birwa ya Maurice aho azagenda asomera Misa hose ngo nta nzoga cyangwa ibisindisha byemewe kuhacururizwa nubwo mu myemerere ya Kiliziya Gatolika ibi atari ikizira.

    Papa Francis si ubwa mbere aza asuye ibihugu bya Afurika kuko mu myaka 6 amaze kuri uyu mwanya amaze gusura ibihugu nka Kenya, Uganda, République Centrafricaine, Misiri na Maroc.

    francis
    Papa Francis yanze kurara muri Hoteli asaba icumbi risanzwe
    hotete
    Hoteli Africa iherereye i Maputo Papa yari yateguriwe

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo