• woman-with-baby

    Menya ikintu utari uzi Imana yashatse ko kiyobora Umwana w’umuntu

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 19, 2019

    Imana irangije kurema Adamu yaramubwiye iti:” Nguhaye kuba umuyobozi w’ ibintu byose biri hano muri Edeni bishaka kuvuga ko hari ikintu yashize muri we kimushoboza kugenga cyangwa se kuyobora. Ijambo […]




    Imana irangije kurema Adamu yaramubwiye iti:” Nguhaye kuba umuyobozi w’ ibintu byose biri hano muri Edeni bishaka kuvuga ko hari ikintu yashize muri we kimushoboza kugenga cyangwa se kuyobora. Ijambo ry’ Imana ritubwira ko ubuyobozi bwose butangwa n’Imana kandi ko abo Imana igushyize imbere ugomba kubaha uko bameze kose.

    woman-with-baby

    Urugero Dawidi yagiranye Ibibazo n’umwami Sawuli bigeraho Sawuli amuhiga yamuha ariko mugihe Sawuli yamuhigaga byagezaho arananirwa arambarara ahantu asinziriye Dawidi aza guca aho yararyamye maze abo bari kumwe baramubwira bati:” Dore umwanzi wawe waguhigaga reba uko wabigeza ubu n’Imana imuguhaye.

    Ndashaka kuvuga ku ijambo Dawidi yabashubije: Sinshobora gukora kuwo Imana yahaye ubuyobozi bishaka kuvuga ko yubaha uwo Imana yahaye ubuyobozi uko yaba ameze kose. Uyu munsi wanone ndashaka kuvuga kububasha Imana itanga kugira ngo bukoreshwe mu kuyobora buri muntu mubuzima bwe. Abantu benshi ntabwo babizi niyo mpamvu usanga bahuzagurika cyane mu buzima.

    gospel-5-1

    Reka nkubwire buri gihugu kigira leta (governement) ikoresha ubwo bushobozi muri icyo gihugu, abayobozi b’amashuri ndetse n’abarimu nabo bagira ubwo bubasha kumashuri yabo, ababyeyi nabo barabukoresha mu ngo zabo.

    Muri iki gihe abantu benshi bari guhura n’ibibazo bitewe n’uko batashoboye kumenya cyangwa kwemera ubwo bubasha kubayobora ahubwo bagashaka kwiyobora. Reka nkubwire ko Imana itaremye umuntu ngo yiyobore cyangwa yikorere ibyo yishakiye ingaruka yabyo niho usanga bamwe bahura n’ibibazo bigiye bitandukanye.

    Uyu munsi ndagira ngo nkubwire ko ijambo ry’Imana riravuga ngo Ubutegetsi bwose buturuka ku Imana.Niyo mpamvu Imana yaduha Bibliya kugira ngo ituyobore. Ariko twe abakirisitu tukagira gushidikanya ndetse no kwigabanyamo ibice Kubera iki? . Kubera ibyo niyo mpamvu usanga amatorero yose usanga afite inyigisho zitandukanye.

    Reka nkubwiye Bible ni bwo bushobozi bw’abakristo ndetse ugasangamo uko umuntu akwiye kwitwara kubera ko yahumetswe n’Imana soma 1Timoteyo3:16-17 Kandi 2Peter1:21 nawe aravuga ati…
    Aha peter aravuga ku bantu banditse Bibiliya ko ari abantu babwiwe ibyo bandika. Umwuka wera akaba ariwe wababwiye ibyo bandika. Niba wumva ibyo Bibiliya ivuga uba uri kumva ibyo Imana ivuga. Imana ni nziza kandi Ibyo ivuga aba ari ibyukuri.

    Umwana w’umuntu ntabwo ari intungane. Igihe cyose akora amakosa (mistake). Ntabwo twakagombye kumva ibyo umuntu avuga kubera ko hari igihe aba ari amakosa. Ariko kuva kera Imana ntiyigeze ikora ikosa ( wrong).Ni ngombwa kuyumva. John17:17 “ ijambo ryawe ni ukuri”. Bibiliya ni ijambo ry’Imana. Bivuga ko ijambo ry’Imana ari ukuri. Bibiliya yuzuye ukuri.John16:13. Umuntu ntashobora kwiyobora Niyo mpamvu Bibiliya aribwo bushobozi kubakristo kubera ko umuntu adashobora kwiyobora mu nzira ze. Jeremia10:23….. Abantu benshi bibwira ko bashobora kwifatira umwanzuro ubwabo ariko ikimeze neza kubakristo.

    gospel-5-1

    Iyo umuntu agerageje kuyobora mu nzira ye ujya kwisanga mu bibazo ariko iyo yumvise icyo Imana ivuga biba byiza cyane. Iyo umuntu yaba ashobora kuyobora Imana ntiba yaraduhaye Bibiliya. kugira ngo ubeho mubuzima bunezeza Imana ni ngombwa kureka Bibiliya ikatuyobora Bibiliya izajya iducira urubanza, Bibiliya niyo ndorerwamo umuntu yirebamo bityo ikaba ariyo ituyobora nk’abizera kubera ko tuzacirirwa imanza nayo ubwo Yesu azagaruka nta muntu mutazicarana ku meza y’ urubanza kandi ndizera ko abantu benshi babizi kuba ntawe utazacirirwa urubanza ni ngombwa kutegura. None se twatwitegura dute? Twakwitegura twumva icyo Yesu atubwira. Imana yahaye ububasha Yesu bwo kuvuga.

    Ni ijambo rya Yesu rizaducira urubanza. Umva uko Yesu yavuze John 12:48” ……. Buri muntu azabazwa kubw’Ubuzima bwe. Matayo16:27”………..” Naho mubakorento ba 2 igice cya gatanu kumurongo wa27 haravuga ngo….. Bibliya itubwira icyo dugomba gukora kugira ngo dukizwe. Bibiliya niyo iyobora umuntu kubera ko ariyo imubwira icyo ukwiye gukora kugira ngo akizwe Abaroma1:16” Nta muntu n’umwe Ushobora kukubwira icyo wakora kugira ngo ukizwe usibye Yesu umwana w’ Imana. Iyo usomye mu butumwa bwanditswe na Mariko 16:16 havuga ngo” ……..”

    Mu kugira ngo ukizwe ni ngombwa kwizera Yesu Kristo umwana w’ Imana. Kubwo gupfa kwe twashoboye kubabarirwa ibyaha. Ni ngombwa kwihana ibyaha byacu kandi ni ngombwa kwatura ko Yesu ari umwana w’ Imana ikindi tukabatizwa mu izina Data wa twese, umwana n’Umwuka wera. mukubabarirwa ibyaha byacu. Reka ndangize nkubwira ko niba utemera ko Bibiliya atariyo iyo yakagombye kuyobora umukristo ubwo ntabwo wumva icyo Imana ivuga kandi umenye ko Imana ibyo itabikunda. Imana izahana umuntu wese umeze gutyo.hano haribyo Bibliya yabivuzeho. Galatiya1:8.

    Niba twumva umwana w’umuntu yigisha ntabwo tuba dufite Imana mubuzima bwacu. Waba wumva inyigisho za Kristo cyangwa wumva inyigisho z’umwana w’ umuntu. Uyu nsi wa none wagobye kumva ibyo umwami wacu Yesu Kristo yigisha. Imana iguhe umugisha amen.

    arton2698-566f9
    Ev. Eustache Nibintije

     

    Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Tel: +4128718098

    Email:estachenib@yahoo.com



    Leave a Reply


    Ibitekerezo