• 1477059763_jesus1

    Menya icyo umunsi witwa uwa Gatanu Mutagatifu usobanuye ku bakirisitu

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 19, 2019

    Uwagatanu w’icyumweru cya pasika ni umunsi uzwi nku wa “Gatanu Mutagatifu “ku isi yose.kuri uyu munsi  abemera Yezu Kristu baba bari kwibuka umunsi Yezu yafashwe akabambwa ku musaraba, agapfa ariko […]




    Uwagatanu w’icyumweru cya pasika ni umunsi uzwi nku wa “Gatanu Mutagatifu “ku isi yose.kuri uyu munsi  abemera Yezu Kristu baba bari kwibuka umunsi Yezu yafashwe akabambwa ku musaraba, agapfa ariko nyuma akazuka ku munsi wa Pasika .

    1477059763_jesus1

    Ni umunsi wizihizwa Hirya no hino ku Isi, aho kuri uyu munsi abakirisitu bakora imihango itandukanye bibuka  inzira yumubabaro Yezu yanyuzemo ,arababazwa bikabije  mbere  y’uko abambwa kugeza apfuye .uyu munsi wa gatanu mutagatifu ubanzirizwa n’iminsi 40 y’igisibo aho mu  gihe cy’igisibo, abakirisitu barangwa n’imwe mu myifatire itandukanye , harimo nko kwigomwa ifunguro, bakaba barifashisha abakene n’ibindi. Ndetse iki gihe kigafatwa nkumwanya wo  kwicisha bugufi bitegura umunsi mukuru wa Pasika Wibukwaho izuka rya Yezu.

    Uwa Gatanu mutagatifu uyu mwaka ,wabaye kuri uyu wa 19 Mata 2019.Mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo ku isi byemera Yezu kristu ,uyu munsi barawuzirikana, aho  abakristu bakora imigenzo itandukanye ariko igaruka ku nzira y’umusaraba ya Yezu.

    Inzira y’umusaraba ikorwa n’Abakiristu Gatolika igizwe n’intera 15 zihera aho Yezu acirwa urubanza rwo gupfa, ahetse umusaraba ari na wo yaje kubambwaho, akagwa inshuro eshatu, imbere y’abamushinyagurira.

    Mu Rwanda usanga hirya no hino Abakirisitu bagenda bakora ibikorwa binyuranye birimo gukora inzira y’umusaraba , bigaragaza ko bazirikana urupfu rwa Yesu Kristo.

    Ni mugihe mu bindi bihugu birimo Philippine ho bagira umwihariko wo kwibuka ubwo bubabare bwa Yesu, aho bamwe bamanikwa ku musaraba ,bagaterwa imisumari mu biganza no mu birenge mu rwego rwo kwibabaza mu gihe cy’iminota igera nko ku icumi.

    Abakirisitu benshi bizihiza uyu munsi binyuze mu materaniro y’umugoroba arangwa n’indirimbo z’ububabare , amasengesho , n’ubutumwa bugaragaza uburyo Kiristu yacunguye abantu.

    Image result for yesu ku musaraba

    I Yeruzalemu, nk’uko bisanzwe buri mwaka, ibihumbi n’ibihumbi bakomoka hirya no hino ku isi bakora inzira y’umusaraba urugendo runyura aho bemera ko Yezu yanyuze hose ahetse umusaraba, kugera ku gasozi yabambweho n’umurambo we washyinguwe. Bamwe muribo baramwigana, bagendana nabo bahetse imisaraba ku ntugu zabo. Bagendaga baririmba, banasoma bibiliya.

     

    Prince Theogene NZABIHIMANA  

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo