• ????????????????????

    Menya byinshi ku rugendo rwa Musenyeri Thadée Ntihinyurwa mu iyogezabutumwa n’ imirimo yagiye akora

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne January 26, 2019

    Musenyeri Ntihinyurwa yavukiye i Kibeho tariki ya 25 Nzeri 1942, ahiga amashuri abanza, akomereza mu iseminari nto ya Kabgayi ayirangiriza i Kansi. Iseminari nkuru yayize i Nyakibanda ahabwa ubusaseridoti kuwa […]




    Musenyeri Ntihinyurwa yavukiye i Kibeho tariki ya 25 Nzeri 1942, ahiga amashuri abanza, akomereza mu iseminari nto ya Kabgayi ayirangiriza i Kansi. Iseminari nkuru yayize i Nyakibanda ahabwa ubusaseridoti kuwa 11 Nyakanga 1971.

    Musenyeri Thadée Ntihinyurwa
    Nyuma yohereje kwiga muri Kaminuza mu Bubiligi (i Louvain-la-Neuve) ahavana impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji [ibijyanye n’ubutumwa]. Akiva i Burayi mu 1975 yahise aba igisonga cya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare amaze imyaka ine gusa ari Padiri.

    Mu 1981 yagizwe Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Cyangugu yari imaze gushingwa na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II. Yahawe inkoni y’ubushumba tariki ya 24 Mutarama 1982.

    Ku itariki ya 3 Ukuboza 1994, yagizwe umuyobozi wa gishumba w’Arkidiyosezi ya Kigali, yari imaze amezi atandatu ibuze umwepiskopi wayo, Musenyeri Visenti Nsengiyumva. Kuva kuwa 25 Werurwe 1996, yagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba amaze imyaka 23 ayiyobora.

    Amaze kugera i Kigali, yakomeje kuyobora Diyosezi ya Cyangugu yari itegereje Umushumba wayo kugeza igihe Nyiricyubahiro Yohani Damaseni Bimenyimana atorewe mu 1997, yihanganira ingendo ndende yagombaga gukora.

    Yitaye kuri Diyosezi ya Kabgayi ubwo yari itegereje ishyirwaho rya Musenyeri Smaragde Mbonyintege. Yongera no gushingwa Diyosezi ya Kibungo mbere y’uko iyoborwa na Musenyeri Antoine Kambanda.

    Afite umwihariko kandi wo kuba mu basaseridoti yayoboraga batatu barabaye abepisikopi. Abo ni; Musenyeri Antoine Kambanda, Musenyeri Célestin Hakizimana na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza.

    Ubwo Musenyeri Ntihinyurwa yizihizaga Yubile y’imyaka 75, hari 109 babaye abapadiri ba diyosezi i Kigali abaramburiyeho ibiganza.

    Musenyeri Ntihinyurwa ayobora Diyosezi ya Cyangugu hari Paruwasi zashinzwe na 12 zashinzwe ayobora i Kigali. Izo ni Kabuga, Cyahafi, Kacyiru, Kigarama, Muhondo, Remera, Karenge, Munyana, Nkanga, Butamwa, Rutonde na Mbogo.

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo