• DON-MOEN

    Menya Byinshi ku muramyi ukomeye ku isi Don Moen ugiye gutaramira I Kigali

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne January 26, 2019

    Nyuma y’ igihe  kinini abanyarwanda abategereje amatsiko menshi umuramyi  ukomerye ku isi , ubu  byamaze kwemezwa no gutangaza ko uyu muramyi  ukomoka  muri  Leta zunze ubumwe za Amerika azataramira  abanyarwanda  […]




    Nyuma y’ igihe  kinini abanyarwanda abategereje amatsiko menshi umuramyi  ukomerye ku isi , ubu  byamaze kwemezwa no gutangaza ko uyu muramyi  ukomoka  muri  Leta zunze ubumwe za Amerika azataramira  abanyarwanda  I Kigali  tariki 10 Gashyantare 2019 .

    Image result for don moen i awards

    Benshi bifuza kumenya ibigwi  n’ amateka y’ uyu  muramyi  dore  ko ari umwe mu baramyi bakomeye ku isi, bakunzwe  n’ imbaga y’ abakristo   benshi  ku isi  wagiye  uyobora insengero nyinshi  mu matsinda yo kuramyano guhimbaza   no gutunga indirimbo z’ abandi  bahanzi .

    Don Moen ugiye kuza I kigali yavutse kuwa 29 Kamena 1950 i Minneapolis, Minnesota muri America. Don Moen ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimo, umupasiteri ndetse akaba na producer w’indirimbo za gikristo zihimbaza Imana.

    Urubuga rwa interineti Wikipedia dukesha iyi nkuru, ruvuga ko mbere y’uko Moen yinjira mu muziki, yabanje kwiga muri Oral Roberts University , aho yatangiye kuririmbira Terry Law Ministries
    mu gihe cy’imyaka 10. Yashyize ahagaragara album 11, harimo n’iyitiriwe
    izina rye yasohotse mu 1992. Indirimbo ze zakunzwe n’abantu
    batandukanye, ariko zinagurishwa hirya no hino ku isi.

    Image result for don moen

    Moen yakoreye integrity media mu gihe cy’imyaka isaga 20, aho yakoraga nk’umuhanzi kandi akanayobora iyi Company. Yafashije mu bintu byinshi bijyanye no gutunganya umuziki.Yaje kuva muri Integrity Media
    muri 2008 , aho yatangiye imikorere mishya.

    Don Moen yaje gushyira ahagaragara company shya yamugejeje kuri byinshi , birimo n’amaradiyo
    yumvikana kuri interneti muri 2009. Moen yaje guhabwa igihembo cyiswe Dove Award , kubw’indirimbo ye God with Us , hiyongeraho no kuba iyi ndirimbo yaratoranijwe guhatana n’izindi mu marushanwa inshuro zisaga 9.

    Image result for don moen i awards

    Moen kandi yamenyekanye nk’umwanditsi w’indirimbo, aho yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka ClaireCloningerPaul Overstreet, Martin J. Nystrom, Randy RothwellRon Kenoly, Bob Fitts, Debbye GraafsmaPaul Baloche, Tom Brook ndetse n’abandi. Yaje ndetse no gukorana n’abaririmbyi bagaragaweho n’impano nka Abraham LaborielAlex AcunaPaul Jackson, Jr. ndetse na Carl Albrecht.

    Moen yagize ibihe byiza mu muziki we, Album yakoraga zaragurishijwe ku bwinshi zirimo album for Hosanna! MusicGive Thanks ndetse n’izindi yaririmbye mu cy’Espanyolo nka En Tu Presencia na Trono De Gracia. Uyu mugabo yagiriye ingendo nyinshi hirya no hino ku isi nko muri Aziya , ari nako ahakorera indirimbo.

    God    Will Make a Way: Ni imwe mu ndirimbo z’uyu mugabo zakunzwe cyane kandi
    ziramamara.   Iyi ndirimbo yasohotse 2003, yaje gukurikirwa n’izindi
    ndirimbo
    19. 

    N’ubwo yaririmbaga ,ariko ntiyibagiwe umuryango  we, aho yaririmbiye umwana we n’umugabo we mu gihe bari bapfushije  umuhungu wabo, abandi bana babo batatu bagakomerekera mumpanuka.



    Leave a Reply


    Ibitekerezo