• video-zaza-mokhethi-8211-dipiri

    Menya Amateka n’ ibigwi by’ umuhanzikazi Zaza Mokheti wamenyekanye cyane ku indirimbo ” Calvary ” uri Rwanda

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne November 10, 2017

    Zaza Mokheti n’ umuhanzikazi   ukomoka muri  Afurika Yepfo uzwi kurwego rwo muri  afurika yose  yatangiye  kuririmba  afite  imyaka 3 y’ amavuko ,  afite imyaka 19   gusa y’ amavuko   yatangiye  kuririmba  […]




    Zaza Mokheti n’ umuhanzikazi   ukomoka muri  Afurika Yepfo uzwi kurwego rwo muri  afurika yose  yatangiye  kuririmba  afite  imyaka 3 y’ amavuko ,  afite imyaka 19   gusa y’ amavuko   yatangiye  kuririmba  ku giti cye , yakunze  kumvikana mu ndirimo nyinshi  afasha abahanizi  bakomeye   muri studio]Backing ]  nka Rebecca Malope, Vicky Vilikazi, Solly Mahlangu na Keke.

    Image result for Zaza Mokhethi

    Zaza Mokheti yavutse tariki 23 Werurwe 1984, amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye hirya no hino ku isi. Yakuriye mu itorero Naledi Apostolic Faith Mission ku buyobozi bwa Rev Frank Chikane. Muri 2005 yaje kujya muri Soweto Gospel Choir imwe mu zikunzwe cyane ku isi. Zaza ntazibagirwa kandi mu ivugabutumwa yakoreye muri Netherlands, Paris na London mu bitaramo yise “African Mama’s” na “Afrika Afrika”.

    Image result for Zaza Mokhethi

    Zaza amaze gukora album zinyuranye zakunzwe ku rwego  rw’  isi  nka Imvuselelo; Umoya Oyingcwele; Thank You; n’izindi. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo Jezabel, Calvary na Zonk’izono. Zaza ni umwe mu baririmbyi bakoze kuri album zakunzwe cyane muri Afrika y’Epfo Joyous Celebration 12, Spirit of Praise 4 and 5 na Woman in Praise.

    ZAZA yasangiye stage n’abandi bahanzi bakomeye ku isi barimo; John Legend, Diana Ross, Celine Dion,Queen Latifah, Stevey Wander, Alicah Keys,Kirk Franklin na Angelic Kijo. Muri 2009 yaje gukabya inzozi yari afite kuva kera, aririmba muri Oscars i Los Angels aho yari mu baririmbyi 9 batoranijwe. Zaza yaririmbiye aba Perezida banyuranye ba Afrika y’Epfo barimo Nelson Mandela, Thabo Mbheki ndetse yanaririmbye mu kurahira kwa Jacob Zuma.

    Image result for Zaza Mokhethi

     

    Image result for Zaza Mokhethi

    src : inyarwanda.com



    Leave a Reply


    Ibitekerezo