• new

    Melody of New Hope yashinzwe na Adrien Misigaro yatangiriye ibikorwa byayo I Remera

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 18, 2019

    Umuryango Melody of new Hope washinzwe n’umuhanzi Adrien Misigaro watangiriye ibikorwa byawo mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera mu kigo cy’amashuri cya G.S Remera. Melody of new hope […]




    Umuryango Melody of new Hope washinzwe n’umuhanzi Adrien Misigaro watangiriye ibikorwa byawo mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera mu kigo cy’amashuri cya G.S Remera.

    Melody of new hope ni umuryango washinzwe hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicuirasi 2019 abagize uyu muryango baba mu Rwanda baganirije abanyeshuri ba G.S Remera babakangurira kutiushora mu biyobyabwenge.

    Past. Jean Desire ni umwe muganirije aba banyeshuri ,yababwiye ububi bw’ibiyobyabwenge nk’umuntu wigeze guca mu buzima bubi ariko akaza kwakira Yesu.

    Yagize ati” ”Nakoze amanyanga menshi, nari narize nk’uko namwe mwiga. Mfungwa naciye kuri Televiziyo, Radio ndetse n’ibinyamakuru byinshi bitandukanye. Narafunzwe nkigera muri gereza narihebye cyane, ntangira kunywa ibiyobyabwenge, aho Imana yaje kunsanga mbasha kwihana ndabireka mureke kunywa ibiyobyabwende ndetse nabatarabinywa ntimuzabinywe ukundi”.”

    Amani Laurent uhagarariye Melody of new hope yagize ati”Turi itsinda rya Gikirisitu rirwanya ikoresha rw’ibiyobyabwenge, aho twarishyizeho kugira ngo dutangize kubikumira mu rubyiruko, uyu munsi twahereye muri ibi bigo bibiri, dufite ibihembo tuza gutanga aho tuza gukora video ndetse na Audio, umunyeshuri cyangwa itsinda, rizashobora kuza ku mwanya wa mbere, mu kuvuga, kwandika cyangwa kuririmba ndetse n’umuvugo wamagana ibiyobyabwenge”.

    Melody of new hope ni umuryango ugizwe n’urubyiruko rwinshi rurimo abanhanzi nka The Ben,Gisa cyinganzo,Adrien Misigaro  washinze uyu muryango ni umuramyi wibera muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika yamenyekanye mu ndirimbo nka  ‘Nkwite nde’ yakoranye na The Ben babana muri uyu muryango, ‘Ntacyo nzaba’ yakoranye na Meddy, ndetse n’izindi.

    new
    Bamwe mu bagize Melody of New Hope
    miss2019
    Bamwe mu bakobwa bitarbiriye Miss Rwanda 2019 bari muri iki gikorwa

     

    gisa
    Umuhanzi Gisa Cyinganzo akaba n’umunyamuryngo wa Melody of New Hope yarahari

     

    desire
    Past.Jean Desire (uburyo) yaganirije urubyiruko
    amani
    Amani Laurent uhagarariye uyu muryango
    abanye
    Abanyeshuri ba G.S Remera abahwe ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo