• Abducted-girls

    Malawi: Polisi yabohoje abangavu 18 bari barashimuswe na Pasiteri bamwe yaranabateye inda

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 14, 2019

    Polisi yo mu gace ka Donda  T/A Njolomole muri Ntcheu mu gihugu cya Malawi yabohoje abana babakobwa 18 bivugwa ko bari bafunze mu buryo butazwi n’umugabo wiyita umuhanuzi witwa Harrison […]




    Polisi yo mu gace ka Donda  T/A Njolomole muri Ntcheu mu gihugu cya Malawi yabohoje abana babakobwa 18 bivugwa ko bari bafunze mu buryo butazwi n’umugabo wiyita umuhanuzi witwa Harrison Chatepa muri abo icyenda akaba yarabateye inda.

    Polisi yatangaje ko aba bangavu bari hagati y’imyaka 11 a 16 bari bamaze igihe kinini bafunzwe n’uyu mugabo dore icyenda muri bo yabateye inda z’abana bari hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka ibiri.

    Umuvugizi w’igipolisi cyo muri aka gace ,Hastings Chigalu yavuze ko “prophet Harrison Chatepa  yabanje guhisha aba bakobwa mu mashyamba ya Neno aho bamuramyaga nk’Imana nyuma bakaza kujyanwa ahitwa Ntcheu.

    Harrison Chatepa ni umuyobozi w’itorero” Voice of One Calling Ministry”  yigeze gufungwa mu myaka itatu ishize na none aregwa guhisha abana babakobwa .

    Aba bangavu n’abana babo bahise boherezwa mu murwa mukuru Lilongwe kugirango bitabwe ho mu buryo bw’ubuzima ,uyu mugabo we yaratorotse akaba atarafatwa.

    Muri iyi minsi ibi bihugu biherereye mu gace kamwe na Malawi nka Zambia,Mozambic,Afurika y’Epfo hagenda habera ibntu bitnguranye rimwe bidakwiye kandi bikorwa n’abayita abakozi b’Imana urugero n’inkuru twabagejeje ho inkuru y’umugabo witwa  Maybin  Mbuzi watwitswe na buji yashyizweho n’umuhanuzi witwa Warlord Banda ngo ari kumwirukana mo amashitani.

    Abducted-girls
    Abangavu bari barashimuswe na Pasiteri bamwe batewe inda

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo