• gitwaza 2

    Kwibuka25: Apôtre Paul Gitwaza yatanze ubutumwa bw’ ihumure ku Barokotse Jenoside yakorewe abatutsi

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 9, 2019

    Umushumba mukuru w’  itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi ,  Apôtre  Paul Gitwaza yahumurije  abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi  muri Mata 1994 . abagenera  ubutumwa bw’ ihumure  yifashishije Ijambo ry’ […]




    Umushumba mukuru w’  itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi ,  Apôtre  Paul Gitwaza yahumurije  abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi  muri Mata 1994 . abagenera  ubutumwa bw’ ihumure  yifashishije Ijambo ry’ Imana

    gitwaza 2
    Umushumba mukuru w’ itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi , Apôtre Paul Gitwaza

    Apôtre  Paul Gitwaza   umaze imitsi Atari mu Rwanda ubu uri ku barizwa  muri leta zunze  ubumwe za  Amerika  muri leta Leta ya Texas mu Mujyi wa Dallax  yatanze  ubutumwa buhuriza abanyarwanda byumwihariko abarokotse Jenoside  yakorewe abatutsi   mu 1994 .

    Mu  gihe igihugu cy’  u Rwanda  kibuka  Jenoside   yakorewe  abatutsi  igahitana   abasaga miliyoni   binzirakarengane   intumwa Paul Gitwaza   yatambukije ubutumwa  yageneye  abanyarwa muri ibi bihe  byo Kwibuka  akoresheje imbuga nkoranya mabaga ze akoresha  ( Facebook , Instagram….)  yifashishije  ijmabo ry’ Imana

    Intumwa Dr. Paul Gitwaza  yifashishije Bibiliya  mu ijambo ry’ Imana   riri mu gitabo  cya Abakorinto 1:3-4 havuga hati “Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.’’

    Yasoje asabira abanyarwanda Amahoro n’ Ihumure  agira ati :” Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’

    KANDA  HANO UREBE UBUTUMWA Apôtre  Paul Gitwaza abanyarwanda byumwihariko abarokotse Jenoside  yakorewe abatutsi   mu 1994 .

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo