• IMG-20190413-WA0041 (1)

    Kwibuka 25:Ezob Worship Team ya ADEPR Masaka ,yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama igikorwa kibanjirije umugoroba w’ihumure bateguye

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 13, 2019

    Kuri uyu wa gatanu  taliki 12 urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya ADEPR Masaka ryiswe Ezob Praise and worship team  rwasuye uwributso rwa Jenoside rwa Ntarama.Uru […]




    Kuri uyu wa gatanu  taliki 12 urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya ADEPR Masaka ryiswe Ezob Praise and worship team  rwasuye uwributso rwa Jenoside rwa Ntarama.Uru rubyiruko rwari riherekejwe  n’Ubuyobozi bw’itorero buhagarariwe na Rev Pastor Schadrack, Pastor Celestin ndetse n’intumwa z’umuryango  Rabagirana Ministries.

    IMG-20190413-WA0041 (1)

     Ni igikorwa cyabanjirije igitaramo cy’umugoroba w’ihumure iri tsinda rifite kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2019 ,kigamije gutanga ubutumwa bw’ihumure  hibandwa ku Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    Uru rubyiruko  rwasobanuriwe byinshi ku mateka ya Jenoside  yakorewe Abatutsi  muri Mata 1994. Basobanuriwe imvo n’imvano  ya Jenoside ndetse bafata umwanya wo guha agaciro no kunamira imibiri y’abashyinguwe kuri uru rwibutso. Umwe mu baje baherekeje uru rubyiruko Mrjovite, yasangije ubuhamya uru rubyiruko, abasobanuriraneza uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yabaye afite imyaka 19 .Yakomeje avuga ko  umuryango we wose wari waje gusenga muri kiliziya akaba ari naho baguye.  Jovite kandi yasabye urubyiruko kutishora mu biganiro bibi kandi bishobora kwangiza umubano hagati y’abantu n’abandi.

    Uru rubyiruko rwakomereje mu gikorwa cyo gusura itsinda ry’abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ryiswe Wirira. Ni mu rwego rwo gufasha uru urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kumva neza amateka ya Jenoside dore ko abenshi baba bafite amakuru atuzuye abandi bafite amakuru atari yo.

    IMG-20190413-WA0042

    Aba  badamu bakoze ishyirahamwe ryo kwiteza imbere ndetse bakaba basanzwe bafitanye umubano na Rabagirana Ministries.Uru rubyiruko rwasize ruteye inkunga iri tsinda ndetse rubahumuriza binyuze mu ndirimbo .

    Uru rubyiruko rwiyemeje gukomeza kuba umusemburo w’impinduka ndetse no kurwanya ikibi by’umwihariko ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umuyobozi w’iri tsinda Fikiri J.Claude  nawe mu butumwa bwe yagize ati:” Dukwiye kurwanya imitekerereze mibi yo kurebera abantu mu gatebo runaka ahubwo twese twiyumvanemo nk’abanyarwanda. ”

    IMG-20190413-WA0044

    Iri tsinda kandi rifite igitaramo cy’ihumure bafite kuri iki cyumweru guhera saa munani n’igice, aho bazaba bataramanye na bamwe mu bahanzi nka Gisele Precious, JadoSinza ndetse n’abandi byose bigamije gutanga ubutumwa bw’ihumure.

    ihumure

     

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo