• IMG-20190403-WA0058

    Kwibuka 25 :Umuryango Rabagirana Ministries urakangurira amatorero n’amadini kongera imbaraga mu isanamitima n’ubwiyunge.

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 3, 2019

    Mu gihe twibuka  Jenoside  yakore abatutsi  muri Mata 1994  kunshuro  ya 25 umuryango Rabagirana Ministries  usanga amatorero n’amadini akwiriye kongera imbaraga mu isanamitima n’ubwiyunge.ibi bikaba  bikubiye mu butumwa  umuryango  wa […]




    Mu gihe twibuka  Jenoside  yakore abatutsi  muri Mata 1994  kunshuro  ya 25 umuryango Rabagirana Ministries  usanga amatorero n’amadini akwiriye kongera imbaraga mu isanamitima n’ubwiyunge.ibi bikaba  bikubiye mu butumwa  umuryango  wa Gikristu ukorera mu Rwanda wita ku bikorwa by’isanamitima wageneye amadini n’ amatorero

    IMG-20190403-WA0058

    Uyu muryango usanga amadini n’amatorero akwiriye gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994  ndetse no mu isanamitima n’ubwiyunge bw’abanyarwwanda.

     

    Uyu muryango wabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Ubumwe Grande Hotel mu mujyi wa Kigali cyari kigamije gukangurira amadini n’amatorero kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwibuka  Jenoside yakorewe abatutsi dore ko igihugu cy’u Rwanda kigiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku  nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.

    IMG-20190403-WA0066
    Pastor Joseph Nyamutera umuyobozi mukuru wa Rabagirana Ministries

    Mu kiganiro Pastor Joseph Nyamutera yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri Mata 2019,yashimangiye ko nubwo hari ibikorwa by’isanamitima ndese n’ibyo  kwibuka Jenoside  amatorero asanzwe akora ,ariko asanga hakwiye gushyirwamo imbaraga  mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse  n’isanamitima kuko itorero ari umwe mu miyoboro ikomeye igihugu cya kubakiraho ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.

    Uyu muyobozi asanga nubwo hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye,ariko hakiri abagifite ibikomere  bitarakira neza bityo ko ari inshingano y’itorero ndetse n’amadini gushyiraho itafari ryabo kugirango  hagerwe  ku isanamitima n’ikirabikomere birambye.

    IMG-20190403-WA0065
    abanyamakuru bitabiriye ikiganiro batumiwemo na Rabagirana Ministries

    Rabagirana Ministries umaze imyaka irenga isaga makumyabiri mu murimo w’isanamitima ndetse ibyo bakoze bikaba bimaze kugera mu bihugu byinshi ku isi ndetse hatangizwa n’indi miryango myinshibinyuze mu butumwe bw’isanamitima.

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo