• 56298395_2082734705107736_4410539024779837440_n

    Kwibuka 25 : Light of Christ group ifatanyije n’ umuhanzi Jado sinza yashyize hanze indirimbo bise “Imitima Irakize ” ikubiyemo ubutumwa bw’ Ihumure

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 13, 2019

    Mu  gihe abanyarwanda  n’  abatuye isi   bose  bibuka  Jenoside  yakorewe  abatutsi muri Mata  1994 , Light of Christ group ( LOC ) ugizwe n’ urubyiruko  rukijijwe  rufatanyije n’ umuhanzi Jado […]




    Mu  gihe abanyarwanda  n’  abatuye isi   bose  bibuka  Jenoside  yakorewe  abatutsi muri Mata  1994 , Light of Christ group ( LOC ) ugizwe n’ urubyiruko  rukijijwe  rufatanyije n’ umuhanzi Jado sinza  bashyize  imbaraga  hamwe  bashyira ahagaragara indirimbo bise ” Imitima  irakize ”  ikubiyemo  ubutumwa  bw’ Ihumure   bushishikariza    abarokotse  Jenocide yakorewe abatutsi .

    Image may contain: 14 people, people smiling, wedding and indoor
    Itsinda  Light of Christ group ( LOC )

    Ubutumwa bukubiye  mu ndirimbo   bise «  Imitima Irakize «  indirimbo Imitima irakize «   n’ indirimbo  yashyizwe ahagaragara   n’ itsinda  ry’ urubyiruko rukijijwe  rubarizwa mu itorero rya PRESBYTERIENNE MU RWANDA(EPR) Paroisse KAMUHOZA,  ryitwa  Light of Christ group ryifuje gutanga umusanzu wabo mu  kwifanya n’ abanyarwanda  bose n’isi  yose  muri iki gihe  twibuka Jenoside ya korewe abatutsi mu 1994  ku nshuro ya 25 .

    KANDA HANO   UREBE  VIDEO Y’ INDIRIMBO  YITWA ” IMITIMA  IRAKIZE  ” YA Light of Christ group ( LOC ) IFATANYIJE N’ UMUHANZI Jado SINZA

    Mu kiganiro   na IBYIRINGIRO   Umuyobozi  w’  iri tsinda  bwana  NIYOBUHUNGIRO Jehoshaphat yagize ati :” iyi ndirimbo  ikubiyemo  ubutumwa bugamije  kumenyesha  bantu   bose ko badakwiriye guheranwa  n’ agahinda  no kwihebeshwa n’  ibikomere Jenoside yadusigiye  ahubwo ko  tugomba  kurushaho kwiyubaka  twiteza imbere .

    Icyabateye gufatanya  n’ umuhanzi Jado Sinza

    Yakomeje  adutangariza ko impamvu nyamukuru  yatumye bifatanya nawe       yagize  ati : » twifuje gufatanya n’umuhanzi Jado Sinza kubera ko ari umuhanzi mwiza ukunzwe  n’urubyiruko kandi ufite indirimbo nziza zo kuramya no guhimbaza Imana zadukoze ku mutima, harimo n’iyo asohoye vuba yitwa “ Ndategereje”. Icya kabili ni uko mu mahame y’ibanze ya Light of Christ  dushyigikira ihame ry’ubwubahane n’ubufatanye n’amatorero yose yizera Yesu kristo nk’umwami n’umukiza wacu,nta vangura iryo ariryo ryose(Oecumenisme)

    17
    Umuhanzi Jado sinza

    Dore  amwe mu mu mateka y’ iri tsinda   ryitwa , Light of Christ group ( LOC )

     Light of Christ group ni ihuriro ry’urubyiruko rukijijwe kandi  rwakiriye umwami Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza,biyemeje umurimo mwiza wo kwagura ubwami bw’Imana bakoresheje ibihangano bitandukanye,kuririmba,imikino,ikinamico,imbyino za kinyarwanda,ivugabutumwa hagamijwe kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo.

    LOC Yatangiye muri 2008, itangirira mu ITORERO PRESBYTERIENNE MU RWANDA(EPR) Paroisse KAMUHOZA, mu murenge wa KIMISAGARA, itangizwa mu rwego rwo guhuriza hamwe urubyiruko rw’abakristo rufite impano zitandukanye mu bikorwa by’amasengesho no mu bikorwa by’urukundo dushingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Matayo 5 : 14 « MURI UMUCYO W’ISI »dukoresheje impano zacu(Talents),Igihe cyacu(Time) n’ubutunzi dufite (Treasure)

    KANDA HANO   UREBE  VIDEO Y’ INDIRIMBO  YITWA ” IMITIMA  IRAKIZE  ” YA Light of Christ group ( LOC ) IFATANYIJE N’ UMUHANZI Jado SINZA

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo