• IMG_20190419_154823_9

    Kwibuka 25 : Korali Elayono yo mu itorero rya PEFA KINYINYA yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ihakura amasomo akomeye

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 21, 2019

    Korali Elayono  ikorera umurimo w’ Imana   mu Itorero rya  PEFA KINYINYA riherereye  mu Karere ka  Gasabo  ahitwa  Kinyinya .  tariki ya  19      Mata 2019 basuye urwibutso rwa Jenoside   ngo birebera  […]




    Korali Elayono  ikorera umurimo w’ Imana   mu Itorero rya  PEFA KINYINYA riherereye  mu Karere ka  Gasabo  ahitwa  Kinyinya .  tariki ya  19      Mata 2019 basuye urwibutso rwa Jenoside   ngo birebera  banasobanukirwe amateka  ya Jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994 .

    IMG_20190419_154849_4
    Urubyiruko rugize korali Elayono yo mu Itorero PEFA Kinyinya

     

    Korali Elayono  ikorera umurimo w’ Imana   mu Itorero rya PEFA Kinyinya   igizwe n’ urubyiruko,   ku  wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2019  ahagana  ku isaha  y’ isaa munani  urubyiruko rugize  iyi korali rwageze  ku rwibutso rwa Jenoside  rwa Gisozi batangira  gusura ibice bigize urwibutso bitandukanye .

    IMG_20190419_152813_6

    Nyuma  yo  Gusura  ibice bitandukanye  bigize uru rwibutso  , Twegera  umwe  mu bayobozi bazanye n’  iyi korali ariwe mujyamana  mukuru Bwana Alphonse  adutangariza ko urubyiruko nk’ imbaraga z’ igihugu muri Jenoside yakorewe abatusi rwakoreshejwe   mu kumena amaraso y’  inzira karengane  akaba ari  yo mpamvu  bazanye urubyiruko rwabo ruri muri  iyi korali  ngo  basobanurirwe  ndetse bamenye amateka  yaranze jenoside yakorewe abatutsi bityo batazongera kwemera gushorwa mu bikorwa bigayitse nkabyo.

    Akomeza atubwira ko batagomba kubibabwira gusa mu magambo  ahubo  bagomba no  kujya  ku rwibutso ngo  birebere byinshi byabaye  muri Jenoside bitryo bahave   bafashe icyemezo cyo kubaka ubumwe n’amahoro

    IMG_20190419_154908_7

    Mu kiganiro n’ umuyobozi w’ iyi korali  Mugisha Samuel  yadutangarije byinshi  avuga ko biboneye neza ko jenoside yakorewe abatutzi yabaye koko ndetse ko  hari ibihamya kandi  ko bahavanye isomo rikomye ko  bakwiriye  gukoresha imbaraga zabo nk’ urubyiruko  mu kwiyubakira igihugu no kwamagana icyari cyo cyose cyaganisha  kuri Jenoside

    IMG_20190419_160052_8
    umuyobozi wa Korali Elayono bwana Mugisha Samuel

    Yagize ati:”twaje gusura  urwibutso rwa Jenoside  rwa Gisozi ngo  tumenye byimbitse amateka  yaranze jenoside yakorewe abatutsi  aho  twiboneye nezo koko  ko  jenoside yabaye   n’ ibihamya  bihari bihamya koko  ko yarabaye  …  twiyemeje   kuhakura  isomo  rikomeye  ko  dukwiye kurwanira  ishyaka   ry’ igihugu cyacu  kugirango  ibyabaye ntibizongera kubaho ukundi “

    Urubyriruko rubarizwa muri Korali Elayono  rwo mu Itorero rya PEFA Kinyinya   rwa kuyuye ubutumwa  bukomeye ku rwibutso rwa Gisozi   bwuko  bagiye kunga ubumwe  no guharanira  amahoro no  kurwana ishyaka mu kuyibukira igihu cyabo kugirano ibyabaye ntibizongere  ndetse bananga ubutumwa  ku rubyiruko bagenzi babo ko bakwiriye gusura urwibutso ngo barusheho kumenye amateka mabi yaranze  igihugu cyabo

     

    AMAFOTO

    IMG_20190419_160052_8

    IMG_20190419_153159_5

    IMG_20190419_154823_9

    IMG_20190419_160027_2

    IMG_20190419_152813_6

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo