• masengo 3

    Kwibuka 25: INTIMBA ZIKUREMEREYE ZABONYE UMWIKOREZI- Bishop Dr. Fidèle Masengo

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 9, 2019

    Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro (Yesaya:53:4). Mu minsi ishyize umuntu yambwiye amakuru y’umuntu […]




    Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro (Yesaya:53:4).

    53510653_329129494383660_983508602675265536_n

    Mu minsi ishyize umuntu yambwiye amakuru y’umuntu batwaye mu modoka ari bwo bwa mbere ayinjiyemo agakomeza kwikorera ibikapo bye yicaye mu modoka. Bamubajije impamvu avuga ko yanze kuremereza Imodoka 2. Ko kuba imutwaye atayigerekaho kumwikorerera imizigo!

    Abantu benshi n’uko bameze muri Yesu. Bemeye ko abaheka ariko bakomeza kuvunwa n’imitwaro yabo!

    Yesu Kristo yemeye kwishyiraho imibabaro n’intimba kugira ngo aruhure buri wese uremerewe. Muri abo bavunwe yorohereje urimo!

    Hitamo kumukorera intimba zawe n’ibikuvuna none! Umuririmbyi ati “Yadukuye imitwaro yaturemereraga none tugenda twemye”!

    Mugire Umunsi mwiza.

    masengo 3
    Bishop Dr. Fidèle Masengo

    © Devotion shared by Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko



    Leave a Reply


    Ibitekerezo