• DSC_7692

    Kwibuka 25: Abagize urugero Music Academy bageneye ubutumwa bukomeye abanyanyarwanda muri ibi ibihe bo kwibuka

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 13, 2019

    Abana  babarizwa mu Urugero music Academy bashyize hanze indirimbo zaririmbwe n’amakorali yahano mu Rwanda zigizwe n’ubutumwa buhumuriza ,bwibutsa abanyarwanda gushimira Imana ndetse no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka […]




    Abana  babarizwa mu Urugero music Academy bashyize hanze indirimbo zaririmbwe n’amakorali yahano mu Rwanda zigizwe n’ubutumwa buhumuriza ,bwibutsa abanyarwanda gushimira Imana ndetse no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994  bazihuriza mu ndirimbo imwe mu buryo buzwi nka Medley mururimi rw’amahanga.

    DSC_7692

    Umwarimu wabo Danny Ntigurirwa, yadutangarije ko ibi yabikoze afatanyije n’Urugero Media Group iyi  ikaba ariyo company yashinze iri shuri,  bagirango barusheho kubatoza  kumva ko, icyo bitegura kuba cyo ,aricyo kuba abaririmbyi ,abahanzi b’ejo hazaza noneho akarusho ba Gospel bakwiye kuba abambere mukugira uruhare rukomeye mukubaka igihugu batanga ubutumwa bwubaka sosiyete nyarwanda,kugirango amahano yagwiririye u Rwanda ntazongere.

    Urugero music Academy n’ Ishuli ryigisha muzika ryashinzwe na Campany  yitwa Urugero Media Group  ikora ibikorwa binyuranye byo gufasha  abahanzi ba Gospel mu buhanzi bwabo  kugirango barushe  gusakaza  ubutumwa bwiza bushingiye ku Ijambo ry’ Imana

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo