• umuvugizi_wa_adepr_rev_karuranga_ephrem

    Kwambara imyenda migufi , kudefiliza imisatsi ,kwisiga mukorogo , kwambara impeta ya fiancaille , ibizira biza ku isonga Itorero rya ADEPR ryamaganirira kure !

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 22, 2019

    Itorero rya Pentekote mu Rwanda( ADEPR )  ni  Itorero rimaze gushinga imizi  mu Rwanda mu bikorwa by’ ivugabutumwa ryamamaza ubutumwa bwiza bw’ Ijambo ry’ Imana , n’ ubwo  rimaze gushinga […]




    Itorero rya Pentekote mu Rwanda( ADEPR )  ni  Itorero rimaze gushinga imizi  mu Rwanda mu bikorwa by’ ivugabutumwa ryamamaza ubutumwa bwiza bw’ Ijambo ry’ Imana , n’ ubwo  rimaze gushinga imizi rikaba rinafite umubare w’ abakirisitu benshi  bagera kuri Miliyoni 2 zirenga , rikomeje kujya  rivugwamo  byinshi ritangaza n’ amahame akomeye rigenderaho akomeje kwibazwa na benshi barisengeramo n’ abatarisengeramo .

    umuvugizi_wa_adepr_rev_karuranga_ephrem

    Aya mahame  iritorero  rishyiraho amwe namwe abakirisito barizwa bamwe ntibabikozwa dore  riherutse  gutangaza ko abahanzi abavugabutumwa n’amakorali yaho ataemerewe kujya kuvuga  ubutumwa ahandi  , aya mahame akaba yarasohowe avugako  bagomba kujya bajya kuririmbira mu matorero y’ ADEPR  gusa . Ibyashimangiwe ubwo  umuvugizi mukuru w’ itorero  rya Pantekoti mu Rwanda ( ADEPR )  Rev .Karuranga Ephrem yashyiraga umukono  ku gatabo k’ amabwiriza agenga abariribyi  kagiye ahagaragara ku Itariki  ya 16 Werurwe 2018

    Aka agatabo gakubiyemo  imyifatire  ikwiriye kuranga umuririmbyi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR gakubiyemo ingingo zigera kuri 20 ziburira abaririmbyi  ko  uko bitwara mubyo bambaye bidakwiye  kubangamira itambutsa ry’ ubutumwa bwiza bw’ ikambo ry’ Imana  aya twavuga  nko kwambara imyenda migufi , imyenda ifashe ku mubiri , imyenda idafite amaboko , kunyereza umusatsi , kogosha Penke , kwihindura uruhu , kwambara Poketi , impeta ya fiancaille nyuma yo gushyingirwa …

    amajipo
    amajipo magufi n’ imyenda ifashe abantu ni ikizira mu itorero rya ADEPR

    izi ngingo zikaba ziza muri bimwe mubizira  itorero rya ADEPR  riziririza kuko  bifatwa nko kuba intantaro yo kugusha  abanda bakirisitu babarizwa muri iri torero umuririmbyi wese akaba asabwa  gukurikiza  inshingano nzima zigenzuwe zishingiye kubyanditswe

    Image result for mukorogo
    kwisiga amavuta atukuza uruhu nabyo nikizira muri adepr

    Aya  mabwiriza afatwa nk’ ibizira mu itorero rya  ADEPR yashyizwe ahagaragara kugirango abavugabutumwa n’abaririmbyi badakomeza gukora amakosa bikitirirwa Itorero rya ADEPR .

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo