• unnamed

    Kuva mu bigirwamana,kurwara amavunja akagera k’ugutwi,mayibobo ikijijwe -Ubuhamya bw’umuhanzi Mwenegihome(Papa Music)  

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 7, 2019

    Umuhanzi Mwenegihome avuga ubuzima yabayemo bwo kubana n’ibigirwamana,kuba mayibobo ubuzima bwo kurwana amavunja kugeza yikoreye gitari ubu akaba ari umuramyi akora umurimo w’Imana. Nyuma yo kuba mayibobo no gukurira mu […]




    Umuhanzi Mwenegihome avuga ubuzima yabayemo bwo kubana n’ibigirwamana,kuba mayibobo ubuzima bwo kurwana amavunja kugeza yikoreye gitari ubu akaba ari umuramyi akora umurimo w’Imana.

    unnamed

    Nyuma yo kuba mayibobo no gukurira mu bigirwamana ubu n’umukozi w’Imana

    Mwenegihome ubusanzwe yitwa Mudaheranwa Jean Piere yavukiye mu ntara y’Uburasirazuba mu I Nzige cyahoze ari Komini Bicumbi Kigali ngali avuka ku babyeyi batari bakijijwe kuko ise yaraterekeraga naho Nyina akaraguza ibyo aribyo byagize ingaruka k’ubuzima bwe n’abavandimwe be.

    Mu buhamya bwe agira ati “Nakuze nsanga ubuzima bwange atari bwiza bitewe nuko nasanze Data hari ibigirwamana  yari yaraciririye ugasanga bigenda bitujyira ingaruka mu buzima aribyo byitirirwa ubuzima bwacu mama yari afite imbaraga zo kujya mu bapfumu Data afite abadayimoni bitirirwa Nyabingi”

    Akomeza agira ati twari tugeze aho Nyabingi zazaga sikadusuhuza ziti muraho abo kwa Muhamyangabo maze nabo bakitaba.

    Za Nyabingi zaje guteza ibibazo hagati ya Mama na Data kubera imbaraga mam yari afite zo ku bafumu data nawe akurikiza amabwiriza ya nyabingi.

    Akomeza avuga ko we n’abo bavukana kubera kubura ababita ho kuko nyina yari yaravuye mu rugo  baje kurwara amaga,imyate amavunja kugeza ageze mu irugu no hafi y’amatwi,nyuma afite imyaka 9 nibwo baje gusengerwa n’abarokore baza kwakira agakiza.

    Uko yaje kubona ubuzima ubwiza

    Avuga Papa we yaje kwitaba Imana ava iwabo aza I kigali kubana na Nyirakuru ageze yo ubuzima buba bubi ahita mo kujya kuba mayibobo ubuzima nabwo butamworoheye kuko yahoraga akubitwa na mayibobo ngenzi ze.

    Ati”byatumaga mpora ku nkoni kuko nari mayibobo ikijijwe kwiba sinari mbishoboye,gutega abantu ngo tubambure sinari mbishoboye kuba mayibobo bigera ho birananira njya kwibera mu ishyamba”.

    Umuntu yaje kumwikundira amushakira akazi ko gukora mu nka aza kubona amafaranga asubira iwabo kuko yumvaga abishaka kuko yizeraga ko byatuma yongera agasubira mu by’agakiza.

    Ubuhanzi bwaje bute?

    Yaravuze ati”gusenga,kumva ijwi ry’Imana guhora mu rusengero,kubana n’abanyamasengesho nibyo byatumye byaje kuvamo ubutumwa bumbwira ko Imana izangirira neza ”

    Mwenegihome yaje guhura n’umukozi w’Imana witwa Munyanziza Celestin amugarura i Kigali amuha akazi byaje gutuma agira umugisha wo kugaruka I Kigali aje gushaka ubuzima,ngo yaje kuba inshuti n’ababaji bituma abasha kwikorara gitari ubundi ubuzima bukomeza butyo.

    gihome

    kuri ubu Mwenegihome ni umubyeyi w’abana 4 akaba agikomeje n’umurimo w’Imana abinyujije mu buhanzi ,dore ko afite Album 3 akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka Siyoni,Amasegonda,Mbonye intebe akaba ashima Imana yagize icyo imuvuga ho kandi itica amasezerano.

    KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BWA “MWENEGIHOME”

    <iframe width=”800″ height=”400″ src=”https://www.youtube.com/embed/97YAW590HF0″ frameborder=”0″ allow=”accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture” allowfullscreen></iframe>

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo