• dieudonne

    Kutubaha Imana kimwe mubizana umuvumo k’ubuzima bwawe

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 6, 2019

    Akenshi abantu twumva ijambo umuvumo(Imivumo) rimwe na rimwe ntitubitekerezo ho cyane cyangwa ntitunasobanukirwe n’ibyo ari byo,mu buzima bw’umuntu usanga ukora ibintu ntibigende ukabona ubuzima nta mahirwe uri kubugiriramo,ariko buriya niyo […]




    Akenshi abantu twumva ijambo umuvumo(Imivumo) rimwe na rimwe ntitubitekerezo ho cyane cyangwa ntitunasobanukirwe n’ibyo ari byo,mu buzima bw’umuntu usanga ukora ibintu ntibigende ukabona ubuzima nta mahirwe uri kubugiriramo,ariko buriya niyo mpamvu bavuga ngo”Ntawavuma uwo Imana itavumye”.bivuze ngo byanga bikunda imivumo ibaho ndetse hari imyitwarire  y’umuntu ishobora gutuma amera nk’uwavumwe.

    Muri iyi nkuru tugiye kwifashisha inyigisho  Pasteri Dieudonne Nturanyenabo yanyujije ku Iyobokamana tv.Umushumba w’itorero Imbaraga z’amasengesho,kuri we avuga ko hari ibintu bine bishobora kukuzanira umuvumo ugahora mu bibazo ubuzima bwawe bwose.

    Past.Nturanyenabo avuga Ibyaha arikimwe mu bintu byakuzanira umuvumo mu gihe utabiretse,ibyaha bikagendana no Gusuzugura ababyeyi(abumubiri ndetse n’abumwuka),abayobozi b’igihugu ndetse n’abakozi b’Imana.

    Nkuko bigaragara mu Itangiriro 3:17,iri jambo rigaragaza neza ko nyuma y’uko Adam yumviye Eva bagakora ibyo Imana yari yarababujije byazaniye urubyaro rwabo ndetse n’isi umuvumo wo kuba ho baruha kandi mbere bari mu mudendezo wa Edeni.

    Past.nturanyenabo agira ati”Nkuko bigaragara Adam yagombaga kurya atavunitse ariko kuko atumviye Imana,iramubwira iti <<uzajya urya ibyo kurya bivuye mu butaka umaze kwiyuha akuya>>”

    Iyo dusomye: Gutegeka 2:28 hagira hati “Nutumvira Imana uzavumwa”,akomeza avuga ko Umuvumo ari umwuka buri gihe uzanwa no kutumvira kandi usimburwa n’umugisha k’umuntu wumviye.

    Aha uyu mukozi w’Imana agenda atanga ingero z’imivumo akavuga ko hari umuvumo wo kutiga,umuvumo kudashaka ndeste n’uwo mubitekerezo aho usanga umuntu ashobora kuba afite milliyoni eshatu yatekereza gucuruza agacuruza agataro.

    Akomeza agira ati”Igihe cyose ubona uri mu buzima budatera imbere buhora mu bibazo jya umenya ko ufite umuvumo ku buzima bwawe…uyu muvumo ariko wakurwa ho no gusenga ndetse no kwiyiriza ndagirango nkubwire ngo ongera ugaruke mu nzira y’Imana.”

    Akomeza agira ati”igihe ubona uyu munsi wabonye akazi utaramara iminsi itatu bakaba barakwirukanye ugakunda na Fiancee’ nta n’icyumweru muramarana mu gatandukana”.

    Past.Nturanyenabo yemeza ko rwose iki gihe ugomba gutangira gutekereza ikiri kukuzanira umuvumo mu buzima bwawe.

    Dore ibibi by’umuvumo

    Agira ati”umuvumo udindiza iterambere,umuvumo utera umuntu kwanga n’abantu n’Imana yewe n’imiryango ukomoka mo ibasha ku kwirengagiza,umuvumo iyo ukuriho ntucuruza ngo bigende nk’abandi,urasenga ntubone impinduka.”

    Akomeza yemeza ko uyu muvumo uba uzanwa no kutumvira Imana,iyo wumviye Imana Bizana umugisha ariko iyo uko ibihabanye nibi umuvumo ukuiza ho.

    Aha Past.Nturanyenabo Dieudonne atanga urugero rw’umuvumo wari mu muryango wabo,ati”Data  yari umusinzi nange mbere y’uko nkizwa nari umusinzi Data yarafite umuvumo w’ubukene, yacukuraga amabuye y’agaciro umuvumo urankurikirana ncukura umucanga mba umuyede”.

    Ariko amaze gusobanukirwa ko hari umuvumo ubari ho ngo nibwo yinjiye mu gusenga ashaka amaso y’Imana,ubundi Imana iramwemera imuha umugisha umuvumo umuva ho.

    Imivumo n’imyinshi aho wiga ukabura akazi n’ukabonye mu gihe agiye guhembwa akaba afite imishinga myinshi yaba amaze kuyabona ibibazo bikaba byinshi,arongera akagaruka k’umuvumo wo kutishimirwa n’abantu ibyo yakora byose ugasanga nta muntu umukunda cyangwa ubona ko ibyo yakoze bifite akamaro cyangwa ari byiza.

    Ati”umuvumo ntuzagutinya ngo n’uko uri Pasteri,ntuzawukangisha ko uri umuririmbyi n’ibindi.”

    Umwanzuro w’ibi byose Past.Nturanyenabo Dieudonne asanga nta wundi usibye gusenga,ukarusha ho gushaka ubusabane n’Imana kuko ariyo ikura ho imivumo akongera ho ko gusenga biri mu nyungu zawe.

    dieudonne
    Pasteri Dieudonne Nturanyenabo uyobora itorero Imbaraga z’amasengesho

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo