• tonzi

    Kuri Tonzi niba uziko Imana itanga amafaranga  ufite imyumvire ipfuye

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 17, 2019

    Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana arakebura abantu bashobora kugendera ku mvugo z’abanyamadini bakibwira ko Imana izaba ibyo batakoreye ababwira ko nibadakora bazakena. Ibi […]




    Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana arakebura abantu bashobora kugendera ku mvugo z’abanyamadini bakibwira ko Imana izaba ibyo batakoreye ababwira ko nibadakora bazakena.

    Ibi yabitangarije mu giterane cyabereye I Nyamirambo mu itorero Zeal of the Gospel church rya Prophet Sultan ,kuri uyu wa gatanu 14 Kamena 2019 ubwo yagarukaga ku bibazo yagiye ahura nabyo mu buzima harimo n’uko itorero yasengaga mo ritamubaniraga rimubuza kujya gukora akazi kamuahga amafaranga yo kwibesha ho bavuga ko bitajyanye n’amahame yaryo.

    Ati“Nakubitiwe mu nzu y’Imana mfite impano ariko ndakena. Iyo utaranga agasuzuguro uhora muri urwo […] Nyuma yo kurambirwa agasuzuguro ko gukoreshwa imirimo itandukanye mu miryango aho nabaye, ni wowe ugomba kujya gukora utwo turimo, nza gusanga abantu bahabwa agaciro ari uko aba ari abakire.”

    Nyuma yo kurambirwa gusuzugurwa kuko yari akennye ngo yahisemo gushaka icyamubesha atangira kujya akora amandazi akanatara avoka aakjyana ku isoko.

    Kubera ijwi rye ryiza yatangiye kujya abona amahirwe yo kwamamariza ibigo bitandukanye  amafaranga yakuye mo ariyo yamufashije kwiga kaminuza,gusa ibi byatumye agirana ibibazo n’itorero rye bamubwira ko arimo gutandukira.

    Yagize ati“Nakoraga uturaka mu byo kwamamaza, bakumva ijwi ryanjye bakampagarika muri korali ngo banyumvise namamaza, nkibaza nti kuki umuntu ambuza gukora akazi biciye mu mpano yanjye kubera izina afite?Ndavuga nti ndubaha ariko nanone ngomba guhagarara ku musozi wanjye.Ndi mu bantu bakorewe inama nyinshi z’itorero. Nakoraga ibishoboka byose nitwararika ariko ngahora mu manza. Nahoranaga ibyo bintu byo guhora bantega iminsi.”

    Tonzi ashima Imana yo yamubwiye kwigobotora iyo ngoyi yari asa nuriho ngo kuko iyo bitaba Imana aba ari umucakara ntacyo yari yagera ho ,uyu muhanzi ahera ho agira inama abantu  ko badakwiye kumva imvugo z’abanyamadini kuko uzarya ari uko wakoze.

    ati“ Amafaranga burya avura ibikomere. Ubwo hari abafite imyumvire y’uko Imana ariyo itanga amafaranga. Abantu bagira ubunebwe bakiyumvisha ko Imana yaguha byose utakoze. Iyo ni imyumvire mibi.nudakora uzakena.”

    Yakomeje avuga ko gukora hamwe n’amasengesho aribyo bizagufasha kugira icyo ugera ho,Tonzi ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera ubutumwa ndetse n’ijwi byiza bye  yamenyekanye mu ndirimbo nka Humura,Impundu,Wambereyimana n’izindi nyinshi.

    tonzi
    Umuhanzikazi Tonzi uvuga ko niwumva ko Imana itanga amafaranga uzakena

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo