• MASENGO-678x381

    Kuri Bishop Masengo abakristu bagomba kwitwara nk’abari mu modoka zitwara abagenzi

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 7, 2019

    Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda Bishop Dr. Fidele Masengo asanga abantu mu rusengero badakwiriye kugenda mu kigare ko buri wese agomba kumenya intambwe ze n’urugendo afite nk’uko […]




    Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda Bishop Dr. Fidele Masengo asanga abantu mu rusengero badakwiriye kugenda mu kigare ko buri wese agomba kumenya intambwe ze n’urugendo afite nk’uko bimera mu modoka.

    Bishop Dr. Fidele Masengo yavuze ko ibi yaje kubivumbura mu 2017 ubwo yarotaga inzozi zatumye atekereza k’urugendo rujya mu ijuru ku bakristu.

    Yagize ati “Hashize imyaka ibiri ubwo mu gitondo cyo ku itariki 07/07/2017, ku isaha ya saa kumi n’imwe (Isaha y’i Kigali) zirengaho iminota, ubwo nari ntwawe n’udutotsi twa mugitondo nabonye umuntu nzi aza aho ndi arambwira ngo Umwalimu yatanze ikizamini (dissertation) kivuga ngo: “Ubukristo n’urugendo umuntu akora arufatikanyije n’abandi ngo ariko abarugenda nk’aho ari bonyine nibo gusa bagera aho bajya.”

    Yakomeje agira ati “Mu gihe narimo nibaza kuri ayo magambo (nkiri mu nzozi) arambwira ngo ‘Erega umunyenga wo kugendana n’abandi mu kigari wibagije benshi ko buri wese ashinzwe kubara no kugenzura intambwe atera.’ Ni aho inzozi zarangiriye.”

    MASENGO-678x381
    Bishop Dr Masengo Fidele,umushumba wa Foursquare gospel church mu Rwanda

    Bishop Masengo avuga ko nyuma y’izi nzozi yicaye agatekereza akaza gusanga koko nkuko muri:Matayo 24:40-41 hagira hati “Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare” ,bishoboka rwose ko hari abagendera mu kigare birengagije ko nta w’ufite urugendo rusa n’urwamugenzi we.

    Aha ni ho yahise atanga urugero ku imodoka rusange zitwara abagenzi.

    Ati “Burya mu modoka zitwara abagenzi buri wese agenda agenzura ibyapa bagezeho ngo itamurenza. Iyo arangaye ashiduka yamurengeje iyo yajyaga. Niko n’abari mu rusengero rumwe cyangwa mu idini rimwe bagomba kwitwararika. Buri wese agomba kwibuka ko urugendo rwe rwihariye ntabwo ruhindurwa no kurufatanya n’abandi. Nta n’ubwo agomba kwitwara uko abandi barwitwaramo.”

    Bishop Masengo Fidele avuga muri iyi minsi hari ikibazo cy’abagendera mu munyenga w’idini bakiyita abkristu kandi nta mbuto zabwo bera bishobora kuzabagora ku munsi w’urubanza.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo