• Couple in bed --- Image by © Darren Kemper/Corbis

    Kumvikana nuwo mwashakanye,ubuyobozi bwawe n’Imana niyo nzira izana umugisha wo kuramba-Rev.Eustache Nibintije

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 21, 2019

    Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise ngo “Nibintije Evangelical Ministries” usigaye adufasha mu […]




    Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise ngo “Nibintije Evangelical Ministries” usigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki, uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:”Kumvikana nuwo mwashakanye, ubuyobozi bwawe n’Imana niyo nzira izana umugisha wo kuramba. Iyo witegereje muri iyi uminsi.

    Couple in bed --- Image by © Darren Kemper/Corbis

    Usanga abantu ubuzima burushaho kubacanga bitewe ni uko satani yadushumuriye umudayimoni mubi wo gushaka kutumvikana n’ abandi. Bityo uwo mudayimoni” wo “gupinga” ukaba ugiye ku mara ingo uzisenya ndetse udafite ibibazo by’urugo akaba afite ibindi bitandukanye bituruka ku kutumvikana n’abandi . Uyu munsi wa none ndagira ngo nkwibutse ingorane zituruka mu gupinga cyangwa mukutumvikana.

    Ndashaka kwifashisha inkuru iboneka mu gitabo cyo Kuva igice cya 4 umurongo wa 18 kugeza kuwa 26” ubwo Imana yari imaze ku mubonekera ndetse no kuvugana nawe mu gihuru cyakaga ariko ntikigurumane. Reka ntangirire ku umurongo wa 24” Bukeye mu urugendo, Imana isanga Mose mu indaro yarayemo ishaka ku mwica. Maze zipora umugore we afata isarabwayi akeba umunwa w’ icyo umwana yambariyeho awujugunya imbere ya Mose aramubwira ati” Ni ukuri umbereye umugabo uvusha amaraso. Imana ireka kwica Mose, maze umugore wa Mose aramubwira ati” Uri umugabo uvusha amaraso! Gukeba abana ni ko nkwitiriye gutyo.”

    Mose yaramaze kubwirwa n’ Imana gusubira muri Egiputa, yemera gusiga imirimo (business) ye aho, asiga sebukwe wamufashije mu bibazo yari afite. Kandi nabwo akigera no muri Egiputa hamwe n’ umuryango we yahisemo kujya kwa Farawo aho Imana yamutumye ku mubwira ngo arekure ubwoko bwayo bujye kuyikorera. Ibi bitwereka ukumvira gukomeye kwa Mose.

    Ushobora kwibaza impamvu Imana yashatse ku mwica,Ni kuyihe mpamvu Imana yashatse kwica umuntu yahamagaye kandi akagaraza intambwe yo kubaha? Nawe muri aka kanya ushobora kwibaza impamvu uhura n’ ibibazo bigiye bitandukanye, uburwayi, vurugusi muri family yawe, kubura akazi, kwangwa n’ ibindi…. kandi ugerageza kumvira Imana. Warabatijwe. Ujya gusenga gusenga buri gihe cy’ amateraniro ariko uribaza uti kubera iki n’ ibi bibazo?

    Mu gusobanukirwa bidadusaba kureba kwongera gusoma umurongo wa 25 na 26 aho umugore wa Mose yakebaga icyo umwana wabo yariyambariyeho maze akakijugunya imbere y’ umugabo we Mose birimvikana ko yari afite n’ umujinya akahita amubwira ko ari umugabo uvusha amaraso kubera ko umugabo we yari amaze gukeba uwo mwana nkuko imyizerere y ‘ abayisiraheli yari imeze kandi akaba ariyo mpamvu Imana yarigiye ku mwica kubera ko atabikoze.

    Iyo usomye Bibliya kubijyanye na Mose itubwira ko Mose yari afite abana 2 b’abahungu. Umwe akaba yitwaga Gershom undi akitwa Eliezer( Kuva 18:3-4). Ikibazo ushobora kwibaza, kuki Mose yakebye umuhungu we mu nzira? Bibiliya itubwira ko umwana wabo yavutse mbere yo gushyingirwa kwabo maze Mose amwita Gershom bisobanura “ Nabaye umwimukira mu kindi gihugu “ Muri icyo gihe Mose yamaze guhamagarwa ubwa kabiri bishaka kuvuga ko yaramaze kwongera kuyoborwa n’ amategeko y’ Imana ye kandi ko agomba gusubira muri Egiputa.

    Amategeko y’ abayisiraheli yavugaga ko umwana w’ umwisiraheli agomba gukebwa ku umunsi wa munani avutse. Bakurikije amategeko Imana yahaye Abrahamu.( itangiriro 17: 10-14) Mose yashatse kumukeba akurikije imigenzo n’ imico y’ iwabo mu bwoko bwe , ariko Umugore we yakomokaga mu ubundi bwoko ( abamidiyani) kandi bakaba batari bafite iyo migenzo.

    Mu gusobanura, abo bamidiyani ni abantu bakomotse k’ umugore wa kabiri wa Abrahamu witwaga Keturah, abo ntabwo bahawe itegeko ryo gukeba abana babo nkiryo Mose yari afite.
    Imico cyangwa imigenzo ya Mose yari itandukanye niy’ umugore we Zipporah.Ibibazo byahise byinjira muri mibanire yabo, Mose yarakunze gukeba umwana we, umugore we ati:”upime ubikore niba ari wowe watwise uka mu marana amezi 9 mu nda, upime ubikore (Never Never……) ,Mose arashoberwa ariko agezeho Nyiri amategeko amanukiye ndetse ashaka ku mwica aratinyuka. Nigeze mpura ni ikibazo nk’icyi n’ umugore wanjye nari nagambiriye kwita umwana wanjye Yakobo (James) umugore ati:”Ntibishoboka abana bose bafite izina ryawe( Nibintije) ikigeretse n’ amazina ya gikristo ni wowe wayabise nk’ umukuru w’ umuryango. Uyu mwana wa ninjye umwita izina ry’ irikristo niba atari ibyo kano kanya reka nguhe uyu mutwaro ni koreye uwikorere wumve iraha twabarushije.

    Ubwo nabuze icyo mvuga. Hashize igihe nibwo namubwiye ko iryo zina rye yarigira izina ryo hagati ( middle name) ntiyabyumva ndamwihorera. Igihe cyo kubyara kigeze, bamubajije amazina , arabasubiza ati: “yitwa Nibintije William James.

    Ikibazo gikemuka gutyo. Tugaruke ku inkuru yacu, Mose yari yongeye gusubira mu nzira y’Imana kandi agomba gukora icyo Imana ishaka atari cyo umwana w’umuntu ashaka. Ku umugore we yabonaga atari ibintu byiza kubabaza umwana we . Nawe iyumvushe iyo foto yabyo. Umwe aranezerewe kuko yumviye Imana kandi ko yongeye gukora ibijyanye n’ imico yabo undi nawe arababaye kubw’ umwana we bavushije amaraso ari no kurira,byari no gutuma umugore yanarwana n’ umugabo we nyuma yo gukeba uwo mwana.

    Nyuma yo gukeba umwana wa mbere akabyihorera ariko akababarira mu mutima, ndizera ko yegereye umugabo we Mose, maze akamubwira ati” uzi uko nkubaha, uzi ukuntu ngufata neza mu inshingano zanjye. Ni ukuri…“ I love you, Je t’ aime, Nakupenda, Ndagukunda, ariko ndakwingize ntuzongere gukora ikintu nk’iki kuwundi mwana tuzabona.” Birashoboka ko igihe umugore we yapfukamaga ari kubyara uwo mwana 2 yahise arahira avuga ati:” Nta rwembe, nta cyuma kizakora kuri uyu muhungu. Nta gukebwa.( No…. Circumcision again) I don’t care what God said). Nyuma aho agaruye ibyo gukeba umwana.

    Nawe agatangura ku mubembereza agira ati” Umugabo: Please Mugore mwiza, urega I love you so much kandi sinshaka ku kubabaza ariko Reka tubikore”. Zipporah,umugore wa Mose ati:” It is never going to happen, umuco wawe n’ imigenzo yawe biratandukanye I was not raised like this. Agakomeza ati:” Narakwihoreye ku umwana wa mbere none reka uwa kabiri akurikize imigenzo yanjye, yo mu muryango wanjye”. Mose arumirwa arabyihorera ntiyakeba umwana wa kabiri yica umuco n’isezerano ry’ Imana ryo gukeba umwana w’ umuhungu kandi mu gihe kimwe .

    Nyumva Mose yumviye Imana hafi 95% ariko ntabwo ari 100% Mose yapinze imwe mubigenga umukristu ndetse Imana ishaka no ku mwica. Mose yumviye Imana ariko umuryango ubitera utwatsi.

    Ncuti muvandimwe ndagira ngo muri iyi nyigisho nkubwire ko kubaha Imana 95%, kubaha ubuyobozi bw’ igihugu cyangwa ubuyobozi bw’ itorero ryawe 95% , Kubaha umugabo wawe, umugore wawe cyangwa ababyeyi bawe 95% ntabwo bihagije biragusaba kububaha 100%. Ncuti muvandimwe, narangiza ngusaba kudapinga ukwizera ( Doctrines) kwawe, bitewe ni ibigukikije cyangwa ubona, bitewe nibyo wifuza kugeraho ariko bikaba bihabanye n’ iby’Imana ishaka.

    Ni icyaha, Imana irabyanga. Ikibazo kuri twe ni uko dukora ibintu byiza mu nguni imwe y’ubuzima bwacu mu gihe Imana yacu yo ireba inguni zose zigize ubuzima bwacu. Reka ndangize nkuhaye urugero rw’ umwami Sawuli, umwami wa mbere w’ Abayisraheli,Imana iramubwira iti “ sha ndabona abamalekites bafite umugambi mubi kuri wowe n’ igihugu cyawe none ndagirango ugende ubatange, ubatere kandi nugerayo ikintu cyose cyabo uzasige ucyangije kuko niwo murengwe bafite. Ariko ndakubujije ntuzagire icyo uzazana hano muri iki gihugu cy’ ubwoko bwanjye, Uranyumva.

    Sawuli ati: Ndiyo Afande bisobanura ( ndabyumva mugaba w’ingabo) uzi impamvu, ni uko Sawuli yarazi ko atatsinda urwo rugamba ahubwo ko Imana ariyo izarurwana. Umugabo muzima agezeyo amaze kurangiza urugamba ati: “ Reka da ntibishoboka izimari ntazitwaye naba ndwaye mu mutwe, umuhungu muzima abwira abahungu be ati: “ Muracyakora iki? Abahungu ku imari, bose bati:” Ndiyo Afandi”.

    Ntibageze mu gihugu cyabo n’ imari, Samuel umuhanuzi w’Imana nawe aba ateye amatako kwa Sawuli. Samuel aramubaza ati “ Gute n’ urugamba muvuyeho? Sawuli: ibintu byose byagenze neza ariko wowe ntiwabibonye( byiza cyane). Samuel: Nibyo ariko se kuki wasuzuguye Imana?(1Samuel 25:18-23)

    Sawuli: Ndumva ibyo nakoze nta muntu utari kubikora. Samuel: Gone, this day your kingdom is over.( aho Samuel yarari kuvuga mu ndimi) abakristo barabizi icyo ndi kuvuga. Sawuli: ko ntabyumvise Icyo bivuga, sobanurira nyabuneka.

    Samuel: Njye Impano yanjye niyo kuvuga mururimi ntabwo impano yanjye ariyo gusobanura indimi ariko ntugire ikibazo mu minsi mike uraza gusobanukirwa icyo bivuga. Mu kristo, Mwenedata, nawe muntu wese Imana iyobora mu gusoma kino kigisho, Uyu munsi usomye iyi nkuru, Reka dufate icyemezo cyo kudapinga icyo ijambo ry’Imana ritubwira.

    Ushobora kuba uri umukozi w’ Imana, ushobora kuba uri umukozi wa Leta, Ushobora kuba uri umwe mu muryango wawe cyangwa se kubaturanyi bawe, kwi ishuri se ariko ndakubwiye uyu mwanya, Ntugapinge (NEVER COMPROMISE ) ibyo usabwa gukora n’Imana yawe( ijambo ry’ Imana), igihugu cyawe, ishuri ryawe, abaturanyi bawe, uwo mwashakanye ndetse n’ababyeyi bawe.

    Imana iguhe umugisha.
    irrr

    Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

     Tel: +4128718098 – Whatsapp

    Email:estachenib@yahoo.com



    Leave a Reply


    Ibitekerezo