• vuza2

    Korali Vuzimpanda igiye gukora igitaramo gikomeye yise “Sinziyumanganya Live concert”

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 14, 2019

    Korali Vuzimpanda yo mu itorero rya EPR paruwasi Kamuhoza igiye gukora igitaramo gikomeye yise“Sinziyumanganya Live concert ” gifite intego bakuye ku ntumwa Petero mu guhamya ko batazahwema kuvuga ibyo Yesu […]




    Korali Vuzimpanda yo mu itorero rya EPR paruwasi Kamuhoza igiye gukora igitaramo gikomeye yise“Sinziyumanganya Live concert ” gifite intego bakuye ku ntumwa Petero mu guhamya ko batazahwema kuvuga ibyo Yesu yabakoreye.

    Iyi Korali imaze kwigaragaza mu ivugabutumwa hirya no hino cyane mu ntara z’u Rwanda gusa ubu iki gitaramo kikazabera mu mujyi wa Kigali Kimisagara.

    Hakizimana Damascene aganira na Ibyiringiro.rw yatangaje ko  bakise Sinziyumanganya babikomoye ku ijambo riboneka mu byahishuye aho Petero n’izndi ntumwa biyemezaga kudaceceka ibyo bari bamaze kubona Yesu akoze kabone n’ubwo bari abanyabyaha.

    Yagize ati”twari tumaze igihe tuzenguruka mu ntara zose tuvuga ubutumwa twitabira ibitaramo byo mu itorero ryacu ariko twagarutse I Kigali tukaba turi gukora kuri Album yacu ya 2 dufite na Concert.”

    vuzimppanda-edit-2

    Korali vuzimppanda imaze iminsi ikorera Ivugabutumwa mu ntara

    Uyu muyobozi yavuze ko ari Concert basabwe n’abakozi b’Imana ndetse n’abaterankunga babo mu rwego rwo kugeza ubutumwa no muri Kigali hatibanzwe cyane mu ntara.

    Yagize ati”Ni concert twasabwe n’abaterankunga bacu n’abakozi b’Imana batubwiye ngo ntabwo twakomeza kuvuga ubutumwa hirya no hino tutaje ngo tubwirize n’ab’I Kigali.”

    Yakomeje agira ati”Hari aho Imana yakuye korali yacu yaraduhagurikije ngo tuvuze impanda abantu batazabona icyo bireguza Sinziyumanganya ni ijambo riboneka mu byakozwe n’intumwa Petero ubwo yari kumwe n’abandi bavugaga ngo nubwo twabanje kuba imbata z’ibyaha ariko dukurikije ibyo Yesu tubonye akoreye abantu tukuzura umwuka tugomba kuvuga ubutumwa bwiza.”

    Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 01Nzeli 2019 kikazabera ku rusengero rwa EPR KAMUHOZA Kimisagara,abahanzi barimo Giselle Precious ,Danny Mutabazi bazafatanya na Korali Family singers yo mu kiyovu na Enihakoli yo muri EPR guhesha umugisha abazitabira iki gitaramo.

    sinziyumang
    EV Boniface Singirankabo niwe uzabwiriza muri iki gitaramo

    Damascene yashoje asaba abantu kuzaza kare bakirebera ibyo imana ikomeje gukora yongeye ho ko ari no mu rewgo rwo kwereka abaterankunga b’iyi korali ko bakeneye ubushobozi bw’isumbuye ho ngo bakorere ahantu hanini.

    Korali Vuzimpanda ibarizwa mu itorero ry’aba Presebyterienne muri paruwasi ya Kamuhoza Kimisagara imaze kumenyerwa mu ndirimbo zikubiye kuri album 2 bamaze gukora nka “Dushoboze,Sinziyumanganay,Uhorana nanjye, n’izindi.

    vuiza3

    vuza

    vuza2

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo