• Umuriri-choir-ADEPR-Jenda

    Korali Umuriri ADEPR Jenda yatumiye Korali Holy Nation mu giterane bise ‘Amashimwe live concert ’

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 17, 2019

    Korali Umuriri ya ADEPR Paruwasi ya Jenda akarere ka Nyabihu iri mu myiteguro y’igiterane kiswe ‘Amashimwe  live  concert’ kigiye kuba ku nshuro ya gatanu yatumiye mo Korali Holy Nation ibarizwa […]




    Korali Umuriri ya ADEPR Paruwasi ya Jenda akarere ka Nyabihu iri mu myiteguro y’igiterane kiswe ‘Amashimwe  live  concert’ kigiye kuba ku nshuro ya gatanu yatumiye mo Korali Holy Nation ibarizwa muri ADEPR Gatenga

    Umuriri choir ADEPR Jenda

    Korali Holy Nation yari imaze iminsi mu gahinda ko kubura umwe mu baririmbyi bayo gusa ubuyobozi bw’iyi korali buratangaza ko abaririmbyi bataheranywe bagahinda bakomeje umurimo w’Imana.

    Umuyobozi wa korali Holy Nation bwana RUZIBIZA Athanase yagize ati “Byaratugoye kubyakira ariko nanone ntitwacika intege ngo tureke gukora umurimo w’Imana cyane ko Imana yari yabanje kuduteguza itubwira ko igiye gucyura umugeni wayo”

    Umuyobozi w’iyi korali akomeza ashishikariza buri wese ubishaka ko yaza bakajyana i Nyabihu gukora umurimo w’Imana.

    Amashimwe Concert ni igiterane kizaba kuri uyu wa 20 na 21 Nyakanga 2019 kuri ADEPR Jenda i Nyabihu, gifite intego dusanga muri Yesaya 62:6-7 nkuko hagira hati’’Yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze.’’,

    Korali Umuriri yatumiye Korali holy Nation  isanzwe itegura ibiterane byinshi ifite abaririmbyi 120 ikaba yaratangiye mu mwaka wa 1996 ifite abaririmbyi 60, imaze kumenyerwa mu ndirimbo nka Yesu araryoshye,Abarira,Mubwire aabntu bange n’izindi.

    67612800_924722444532971_7936697781702361088_n

    holy
    Korali Holy Nation igiye mu rugendo rw’Ivugabutumwa i Nyabihu


    Leave a Reply


    Ibitekerezo