• WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.35.06

    Korali Umuriri isize amateka akomeye I karongi inatahana umunyago w’ abasaga 30 bakiriye agakiza

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 13, 2017

    Mu byishimo  byinshi  n’  umunezero  utagira  uko ungana Korali  umuriri ADEPR  Paruwasi  ya  Jenda  mu  ivugabutumwa  ry’ iminsi  2  isize amateka  akomeye mu  karere ka karongi , itahana  ibyishimo  bikomye […]




    Mu byishimo  byinshi  n’  umunezero  utagira  uko ungana Korali  umuriri ADEPR  Paruwasi  ya  Jenda  mu  ivugabutumwa  ry’ iminsi  2  isize amateka  akomeye mu  karere ka karongi , itahana  ibyishimo  bikomye   icyesha  umusaruro  w’ abakiriye agakiza .

    WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.35.06
    Abakiriye agakiza

     

    Ku wa gatandatu  taliki  10.06.2017  nibwo Korali   umuriri ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Ururembo rw’IBURENGERAZUBA,itorero ry’akarere ka  NYABIHU paroisse ya JENDA ,yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa mu mujyi wa Karongi mu ntara y’uburengerazuba.

    WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.41.48

     

    Iyi korari ikigerayo (ahitwa Gatwaro )Ku rusengero rwa ADEPR ikaba yarakiranywe urugwiro cyane ko yari yiteguwe itegerejwe na benshi.Mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo hatangiye igitaramo cy’indirimbo :mu majwi meza, umuziki ujya gusa n’uwo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo,abanya Kibuye bashiduka n’iyonka. batifuzaga ko bwakwira. Nk’uko abanyarwanda baciye umugani ngo “umwanzi w’ibyiza ni amasaha”, bwaje kwira bituma  bataha batabishaka.

    Abari  muri iki  gitaramo  bayiraye Ku ibaba kuko kuri iki cyumweru taliki 11.06.2017 iyi chorale yari ikomeje ivugabutumwa aha hantu, Nkuko byagenze Ku munsi wa mbere wacyo , byararushijeho Ku munsi wa 2  w’  igiterane ku  cyumweru  abantu bitabiriye  ari  benshi  bwinshi  chorale Umuriri  iraririmba  benshi  bahembuka imitima abari baje mu iteraniro baje kwiyumvira umuziki bakorwaho n’ijambo ry’Imana maze bihana Ku bwinshi.

    Mu  munezero  mwinshi  wuzuye  amashimwe ku bw’  iminyago  y’ akiriye agakiza ,   umuyobozi wa Korali  umuriri  bwana  Ndikubwimana Emmanuel  aganira n’ umunyamakuru  wa ibyiringiro .rw  yagize ati :” iyo abantu nk’aba bihannye bakemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza biba ari ibyishimo byinshi kuko aba ari umusaruro uvuye mu murimo ukomeye tuba  twakoze”.

    WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.37.35(1)

    Mu magambo y’abayobozi b’aha I karongi bashimiye cyane chorale Umuriri bayisabira kuzakomeza kwaguka ikarenga aho igeze ikamamara mu mahanga yose bavuga ko nabo babahaye umukoro wo kuzabasura.

    Korali  Umuriri igizwe n’abaririmbyi bagera Ku 120 bagiye bava  mu ma korali  atandukanye ,.Ikaba yaratangiye mu kwezi kwa 10 umwaka w’1996 itangirana abaririmbyi 60  bavuye hirya no hino  mu yandi ma Korali yariho mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Reba amafoto yaranze  iri vugabutumwa 

    WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.36.29

     

    WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.37.35(1)

     

    WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.37.35\

    WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.35.06

     

    WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.37.38

     

    WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.41.48

    WhatsApp Image 2017-06-12 at 10.41.49

     

    Ndagijimana Flavien/Ibyiringiro.rw



    Leave a Reply


    Ibitekerezo