Korali siyoni yo mu Jenda yabonye Imana mu buryo bukomye mu rugendo ry’ ivubutumwa ikubutsemo – Amafoto
Korali siyoni ikorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ Adepr bahesheje umugisha benshi , imitima yabo yuzura amashimwe mu rugendo ry’ ivugabutumwa ikubutsemo benshi bakira agakiza .
Ku butumire bw’ itorero rya Adepr Galileye -Rubona /Rubavu ya tumiyemo Korali siyoni yo mu Jenda mu gitaramo cyateguwe kubufatanye torero Adepr Paruwasi Tyazo rikorera mu karere ka Nyamasheke, bufatikanije n ubuyobozi bwa makorari akorera kuri iryo torero bateguye Igitaramo cya mashimwe, Aho bashimaga Imana yabanye nabo mu mwaka washize, ikabagura mu buryo bunyuranye.
Muri ikigiterane cy’ amashimwe korali Siloam yamenyekanye cyane ku indirimbo baratwitiranye kuko dusangira ibishyimo (Hoza ijwi ryawe ) yashimaga Imana mu kwizihiza yubile y’ Imana 50yateguye ifatanyije n’ itorero .
Muri ikigiterane cyagaragayemo amashimwe akomeye y’ ibyo imana yabakoreye mu itorero ryabo , mu bakiristo no mu makorari ahakorera umurimo w’ Imana.
Amakorari yiyemeje gukomeza kwagura ivugabutumwa bakora, rikava mu nsengero gusa, bakajya no ku misozi bakabwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, abo satani yagize imbohe z ubusambanyi, ubusinzi, ubujura ni bindi byaha bakabwirwa ubutumwa bwiza bubohora kdi butanga ubugingo buhoraho aribwo bwa Yesu Kristo.
Biyemeje kdi gutegura ibiterane binini byo kwamamaza inkurunziza ya gakiza ka Yesu Kristo.
Korali siyoni yafatanyije n’ iri torero n’amakorali gushima IMANA bahakorera ivugabutumwa rikomeye biciye mu ndirimbo zabo zikunzwe na mbenshi
@ibyiringiro.rw