• siyoni3

    Korali Siyoni Jenda yakoze igiterane cy’amateka yibutsa abantu kutaneshwa n’ikibi- AMAFOTO

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 5, 2019

    Korali Siyoni ikorera  muri ADEPR paruwasi ya Jenda muri Nyabihu yari yateguye igitaramo cyo kwibutsa abakristu ko bagomba gukomera mu murimo w’Imana ntihagire ikibagamburuza bakava mu by’izerwa.  iki  giterane  cyasize […]




    Korali Siyoni ikorera  muri ADEPR paruwasi ya Jenda muri Nyabihu yari yateguye igitaramo cyo kwibutsa abakristu ko bagomba gukomera mu murimo w’Imana ntihagire ikibagamburuza bakava mu by’izerwa.  iki  giterane  cyasize amateka akomeye  atazibagira mu  bakirisito  bo   muri  Paruwasi ya Jenda  hagira  n’ umubare utari  muto  waba garukira Imana

    siyoni3

    Ni igiterane cyamaze iminsi 2 kuva tariki ya 29-30/06/2019  kikaba cyaritabiriwe cyane nkuko bisanzwe biba ahandi hose korali Siyoni ijya iteranira.Iyi Korali kandi yari yafatanyije na Korali Abatoranyujweikorera  umurimo w’ Imana kuri  ADEPR  yo Mukove  basanzwe bakorana bya hafi n’  andi Makorari  akorera  umurimo  w’ Imana kuri  uyu  mudugudu.

    Aganira na Ibyiringiro.rw,umuyobozi wa Korali Siyoni yadutangarije ko intego y’iki giterane  kwari gusaba abantu gukomeza urugendo mu gukorera Imana, ibye  byose bikagengwa  nayo kandi ntibacike  intege.

    Maniriho Jean De Dieu yagize ati’’intego y’iki gitaramo yagiraga iti ‘’Komeza urugendo ikibi ukinesheshe ikiza kuko muri iyi iminsi abantu bari kugenda bava mu by’Imana bava mu byizerwa bajya mu bintu bidasobanutse turavuga tuti reka tubibutse banesheshe ikiza ikibi.’’

    Maniriho yavuze ko impamvu batoranyije Korali Abatoranyijwe ngo bafatanye ni uko ari Korali basanzwe bafatanya mu mavugabutumwa bakorera ahantu henshi.anadutangariza  ko  habonetse  iminyago [abakira agakiza  ari benshi]

    Image may contain: one or more people and people standing
    Korali abatoranyijwe iri mu Jenda mu Ivugabutumwa yakoreye muri Paruwasi ya Jenda

    Nyuma y’igihe cy’amezi atandatu ashize y’uyu mwaka ubuyobozi bwa Korali Siyoni bwahise butangaza gahunda y’Ivugabutumwa bagiye gukurikiza ho kugeza uyu mwaka urangiye.

    “Tuboneyeho kwongera kubagezaho gahunda dufite mu mezi 6 asigaye muri uyu mwaka wa 2019,Tariki ya 14/07/2019: Tuzakora ivugabutumwa mu karere ka Ngororero, Paruwase ya Kabaya, Umudugudu wa Kabaya.,Tariki ya 10-11/08/2018: Tuzakora ivugabutumwa mu karere ka Kamonyi Paruwase ya Mugina Umudugudu wa Cyeru.,Tariki ya 22/09/2018: Tuzakora ivugabutumwa mu karere ka Nyabihu, Paruwase ya Karago umudugudu wa Karago.”

    Maniriho avuga kuri gahunda bafite.

    Tariki ya 14-15/12/2019: Tuzakora ivugabutumwa mu karere ka Kayonza Paruwase ya kabarondo, Umudugudu wa Rutagara. Dukomeje kubasaba inkunga yamasengesho kugirango iri vugabutumwa rizagende neza, abaza kuri Yesu kristo bazabe benshi.

    Korali Siyoni Jenda izwiho guhembura abantu kubera indirimbo nyinshi kandi nziza nka Goligota,Umunsi ukomeye’,’Komeza Urugendo’ akaba ari yo nshyanshya banifashishije muri iri vugabutumwa.

    Image may contain: 7 people, people smiling, people standing

    Image may contain: 5 people, people standing

    Image may contain: 4 people, people smiling

    Image may contain: 5 people, people smiling, people standing and indoor

    Image may contain: one or more people and people standing
    Korali abatoranyijwe iri mu Jenda mu Ivugabutumwa yakoreye muri Paruwasi ya Jenda

     

    Image may contain: 6 people, people smiling

    Image may contain: 5 people, people smiling, people standing

    Image may contain: one or more people, people standing and people on stage

    Image may contain: 6 people, people smiling, people standing and wedding

    Image may contain: 4 people, people smiling, child

     

     

     

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo