• SIYONI 2

    Korali Siyoni choir Adepr Jenda yasize yanditse amateka atazibagirana mu mitima ya bakristo ba Adepr Gatenga

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 1, 2019

    Mu rugendo rw ivugabutumwa korali siyoni yakoreye mu mujyi wa  Kigali, kuri Adepr Gatenga kuwa 25-26/5/2019. Aho yari yatumiwe na korali Beulah mu intego igira iti Icyo turusha abandi live […]




    Mu rugendo rw ivugabutumwa korali siyoni yakoreye mu mujyi wa  Kigali, kuri Adepr Gatenga kuwa 25-26/5/2019. Aho yari yatumiwe na korali Beulah mu intego igira iti Icyo turusha abandi live concert

    Image may contain: 11 people, people smiling, crowd
    Ubwitabire bwari bwinshi Ku Bantu batandukanye kdi bari bavuye mu mpande zose z ‘umujyi wa Kigali, ndetse Hari nabavuye mu intara z igihugu. Byagaragaje ko korali siyoni iri mu zikunzwe cyane muri iki gihugu.
    Mu ndirimbo zuje ubuhanga na majwi meza byanyuze abitabiriye iki gitaramo , dore ko umuziki wari ucurange mu buryo bw umwimerere.

    Image may contain: one or more people and people sitting

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane Goligota, Bolamu, Twabonye ineza yawe, Iyabivuze ntibeshya, Umugoroba w isi ni zindi zitandukanye, zahembuye abakristo bari bitabiriye iki gitaramo.Habonetse abantu benshi bemeye kwakira Yesu nk umwami wabo n umukiza, Ubwo Korali siyoni yaririmbaga indirimbo ya nyuma yitwa Mwuka wera Manuka, barayiririmbye ibintu birahinduka, abakristo buzura umwuka wera, imbaraga z Imana zigera Ku Bantu benshi, kuko hahise hihana abantu barenga 30 bemeye kubatizwa mu mazi menshi. Ikindi nuko korali siyoni yahawe isezerano ryo kuvuga ubutumwa mu mahanga Ku migabane itandukanye.

    Image may contain: 14 people

    Igitaramo cyashojwe ni byishimo byinshi Ku bacyitabiriye, basaba ko siyoni yazagaruka kubataramira, kuko bayibonyemo amavuta y Uwiteka.

     

    IBYIRINGIRO.RW




    Ibitekerezo