• ABANA BAHABWA IBIKORESHO

    Korali siyoni ADEPR Jenda yasuye abana 117 babana n’ ubuga bwo kutumva no kutavuga babagenera inkunga ifite agaciro k’ Ibihumbi 300 -Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 23, 2019

    Korali Siyoni   ya ADEPR Jenda  ibarizwa muri Paruwasi ya Jenda  yakoze  igikorwa cy’ urukundo  cyo gusura abana 117  babana  n’  ubumuga  bwo  kutumva no kutabona  barerwa mu kigo  cya Empowering […]




    Korali Siyoni   ya ADEPR Jenda  ibarizwa muri Paruwasi ya Jenda  yakoze  igikorwa cy’ urukundo  cyo gusura abana 117  babana  n’  ubumuga  bwo  kutumva no kutabona  barerwa mu kigo  cya Empowering children with disability ibagenera  inkunga  ikomeye ifite agaciro  k’ amafaranga angana n’ ibihumbi 300.000frws

    Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakira ibikoresho bagenewe
    Abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakira ibikoresho bagenewe

     

    Iki ni   gikorwa ngaruka mwaka cyo gufasha abababaye   gitegurwa na  Korali Siyoni  , uyu mwaka wa 2019  iyi Korali  yahisemo  gusura abana babana  n’ ubumuga  bwo kutumva no  kutavuga  barererwa ku  kigo cya Empowering children with disability gikorere  mu Karere ka Nyabihu  , umurenge wa Mukamira

    chorale siyoni ijya mu kigo
    chorale siyoni ijya mu kigo cya Empowering children with disability

     

    Umuyobozi wa  Korali Siyoni bwana Jean de Dieu yatangarije ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW  ko    mu bikorwa  iyi  Korali  igira by’ ivugabutumwa  harimo n’ igikorwa cy’ urukundo bategura buri mwaka cyo  gufasha  ,muri 2019 bakaba barahisemo  gusura abana  babana  n’ ubumuga  bwo kutumva  no kutabona  barererwa  mu kigo  cya Empowering children with disability, gikorera mu karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira   tukaba twabashyikirije   inkunga  igizwe  IBIRAYI, AMASABUNE, PAPIER HYGENIC, NDETSE NA COTEX ZAHAWE ABAKOBWA byose bifite agaciro 300,000rwf

    ABANA BAHABWA IBIKORESHO
    abana bo kigo cya Empowering children with disability bahabwa ibikoresho

     

    Iyi korali  ikorera  umurimo w’ Imana  mu Karere ka Nyabihu  ikomeje umurimo w’ Iman adore ko  ubu kuri  gahunda igezweho  yaho bazakorera  ivugabutuwa bazarikore  mu karere ka Nyagatare

    abayobozi b'ADEPR JENDA
    Abayobozi ba adepr Jenda bari mu kigo cya Empowering children with disability baherekeje korali  siyoni

     

    UMUYOBOZI W'IKIGO ABYINANA N'ABANA
    umuyobozi w’ ikigo cya Empowering children with disability abyinana n’ abana

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo