• WhatsApp Image 2019-07-11 at 14.06.17

    Korali Siloam yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Ntora worship na Papi Claver

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 17, 2019

    Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke igiye gukora igitaramo kizabera kuri Dove Hotel i Kigali tariki ya 4/08/2019 kuva saa munani z’amanywa. Ni igitaramo cyo gushima Imana kuri byinshi yakoreye iyi […]




    Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke igiye gukora igitaramo kizabera kuri Dove Hotel i Kigali tariki ya 4/08/2019 kuva saa munani z’amanywa. Ni igitaramo cyo gushima Imana kuri byinshi yakoreye iyi korari ,itorero ndetse n’igihugu muri rusange.

    Abazitabira iki gitaramo bazamurikirwa album nshya  ya korali Siloam iriho indirimbo 15 .Iki gitaramo cyatumiwemo Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Ntora Worship Team ndetse n’umuranyi Papi Clever ukunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye cyane cyane izo mu gitabo.

    Gilbert IRAHARI perezida wa  korari Siloam Choir yavuze ko ari igitaramo bakora buri mwaka cy’ivugabutumwa no gushima Imana kuri byinshi iba yarakoze mu mwaka wose yaba mu rwego rw’itorero ndetse na buri muntu ku giti cye.Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo gutaramira abakunzi ba korari Siloam ayoboye bityo bakishimana mu butumwa bwiza bwa Yesu kristu.Umuvugabutumwa muri iki gitaramo ni umwe mu bakunzwe cyane mu ivugabutumwa muri iki gihe Ev.Dr Samuel Byiringiro. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.

    KANDA  HANO  WIREBERE INDIRIMBO BISE  IMANISHIMWE

    Korali Siloam ni imwe mu makorari  amaze igihe kitari gito akorera ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo zihimbaza Imana ikaba inazengurka ibice bitandukanye by’igihugu mu rwego rw’ivugabutumwa mu biterane no mu bitaramo iba yatumiwemo. Album bari gutegura ikaba ariya  kane y’amajwi ndetse mu mwaka bakaba bari gutegura kuyikorera amashusho.

    WhatsApp Image 2019-07-11 at 14.06.17

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo