• nkombo 4

    Korali Intumwazidacogora yo ku Nkombo yataramiye abanya Kirabyo muri Rusizi mu njyana zihariye

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 28, 2019

    Kuri iki cyumweru taliki 26.05.2019 nibwo byari ibyishimo bidasanzwe ku basengera kuri paroisse ya Kirabyo muri Rusizi mu itorero ADEPR. Ibi byishimo bidasanzwe babitewe n’indirimbo ziri mu njyana zihariye za […]




    Kuri iki cyumweru taliki 26.05.2019 nibwo byari ibyishimo bidasanzwe ku basengera kuri paroisse ya Kirabyo muri Rusizi mu itorero ADEPR.

    nkombo

    Ibi byishimo bidasanzwe babitewe n’indirimbo ziri mu njyana zihariye za chorale yamenyekanye nk’iyo ku Nkombo kuko n’ubusanzwe ibarizwa ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi

    Urugendo rwa korali  Intumwazidacogora  yo ku Ishywa ku Nkombo rubaye mu rwego rwo gukomeza gutsimbataza ivugabutumwa yaba iryo mu karere batuyemo, mu gihugu ndetse no hanze y’imipaka yarwo.
    Umuyobozi wa chorale Intumwazidacogora ni bwana Ugirashebuja Remy yatangarije ikinyamakuru Ibyiringiro.rw ko uru rugendo rubimburiye izindi nyinshi zigiye gukorwa mu mpeshyi igiye kuza.

    nkombo 4

    Yagize ati :”dufite ingendo nyinshi muri iki gihe tugiye kwinjiramo by’izuba kuko ni henshi badutumiye kandi twemera kwitaba ubwo butumire ” .Yakomeje avugako Korali Intumwazidacogora iri mu bihe byiza nyuma y’amavugurura amaze iminsi akozwe muri chorale. Yagize ati :”Tumaze iminsi duhugiye mu kuvugurura chorale mu nzego zose uhereye mu majwi, imicurangire, imyambarire n’ibindi “.Yemejeko magingo aya chorale ihagaze neza kurusha uko abantu bari bayizi.

    Benshi mu bakristo bo kuri ADEPR Kirabyo bemejeko iyi Korali yabafashije kuko ngo ubutumwa buri muri izi ndirimbo n’injyana bisubiza Ibyiringiro mu bazumva

    Korali  Intumwazidacogora yo ku Ishywa (mu kirwa cya Nkombo) ni chorale yamenyekanye mu myaka ya za 2007 Ubwo basohoraga DVD yaho ya mbere bise Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu yariho indirimbo zifite injyana  yihariye aho benshi baterwaga ishema n’uburyo babyina. Kuri ubu iyi chorale iri gutegura izindi ndirimbo bemezako zizasohoka mbere y’uko uyu mwaka urangira.

    nkombo

     

    nkombo 3

    inkombo 2

     

    @Flavien Ndagijimana /Ibyiringiro.rw



    Leave a Reply


    Ibitekerezo