• inkingi

    Korali Inkingi yamuritse Album ikubiyemo ubutumwa bw’ibutsa abakristu ko Yesu ari we rembo- Amafoto

    Yanditswe na IBYIRINGIRO April 29, 2019

    Korali Inkingi  ikorera umurimo  w’Imana muri IPRC Kigali (ETO Kicukiro), kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mata 2019 nibwo bashyize ahagaragara mu buryo bw’amajwi n’amashusho  Album yabo ya mbere “Yesu […]




    Korali Inkingi  ikorera umurimo  w’Imana muri IPRC Kigali (ETO Kicukiro), kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mata 2019 nibwo bashyize ahagaragara mu buryo bw’amajwi n’amashusho  Album yabo ya mbere “Yesu agiye kuza”.

    Ni  gitaramo cy’ubwitabire buhagije cyabereye muri salle y’iri shuri (IPRC Kigali)kikaba cyari cyahawe Intego ijyanye n’ijambo riboneka muri Yohana 10:9 hagira hati “Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri.” cyatangijwe na worship Team yaho ikaza kwakirwa n’umuhanzi usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhambaza Bosco Nshuti wishimiwe n’abatari bake.

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane bigaragara ko zari zikumbuwe cyane, Korali Jehovah Jireh nayo yataramiye abari baraho karaha ,ighe cyaje kugera rero umugeni w’umunsi araseruka agera imbere y’imbaga yari iraho maze mu buhanga buhanitse korali inkingi iririmba zimwe mu ndirimbo zayo ziri kuri iyi Album .

    Rev. Pst Masumbuko Josué wari umubwiriza w’umunsi nawe ntiyagiye kure y’izina ry’iyi Album kuko yigishije yibutsa ko Yesu agiye kuza,Nyuma hakurikiye ho igikorwa cyo kumurika Album.

    Korali inkingi yamuritse Album igizwe n’indirimbo 10 igizwe n’abaririmbyi  90 ikaba imaze imyaka 9 ikora umurimo w’Imana.

    Bosco Nshuti washimishije abantu muri iki gitaramo

    Chorale Jehovah Jireh igihe yaririmbaga yishimiwe n’abatari bake kubw’indirimbo zayo zikunzwe.

    Chorale Inkingi


    Rev. Pst Masumbuka Jean

    @Ibyiringiro.rw



    Leave a Reply


    Ibitekerezo