• holy

    Korali Holy Nation yamuritse kumugaragaro Albumu bise “ Uri ingabo “ mu gitaramo kitazibagira mu mitima ya benshi – AMAFOTO

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 25, 2019

    Korali Holy Nation  ikorera umurimo w’ Imana  mu itorero rya ADEPR Gatenga   Paruwasi Gatenga   banditse amateka akomeye atazibagira  mu mitima y’ abanyarwanda   kuri iki cyumweru  tariki ya 24 werurwe […]




    Korali Holy Nation  ikorera umurimo w’ Imana  mu itorero rya ADEPR Gatenga   Paruwasi Gatenga   banditse amateka akomeye atazibagira  mu mitima y’ abanyarwanda   kuri iki cyumweru  tariki ya 24 werurwe 2019  kuri Dove   ubwo bamurikaga   Album nshya  y’ amashusho  bise “ Uri Ingabo “  mu gitaramo bise “Yadah Live Concert“

    holy

    Igitaramo Yadah  cyasize amateka atazibagirana   mu mitima ya benshi  cyitabiriwe  na Korali Shalom  ya ADEPR Narugenge ,n’ umuhanzi Papie Clever  kitabirwa kandi n’  abashumba batandukanye  bo  mu itorero rya Pentikote  mu Rwanda (ADEPR )  barangajwe imbere n’  umuvugizi  mukuru w’ itorero rya  Penticote mu Rwanda  ( adepr ) Rev Karuranga Ephrem  wari umwigisha w’ ijambo ry’ Imana muri Yadah Live Concert.

    Muri  iki gitaramo  cyaranzwe n’ indirimbo zikora ku mitima ya benshi  , Rev Karuranga Ephrem   wari umushyitsi mukuri muri iki  gitaramo  afatanyije n’ abandi  bashumba bitabiriye iki gitaramo  bamuritse kumugaragaro Album nshya  ya Korali Holy Nation  bise “ Uri Ingabo “Ashima cyane iyi Korali ku bw’ umuhati n’ imbaraga bashyira  mu  ivugabutumwa bakora  biciye mu ndirimbo .  Mu  ijambo ry’ Imana  yagejeje kubitabiriye Yadah Live concent,  Rev Karuranga Ephrem    yasabye   abaririmbyi bose muri rusange  kujya  babwirana zaburi n’  I bindi bihimbano by’  umwuka , anabakangirira kureka ingeso mbi  zirimo   irari n’ ubusambanyi

    Rev Karuranga Ephrem niwe wigishije Ijambo ry’ Imana

     

    Yagize ati : “ Byaba ari akaga uhagaze aha nta buhamya ufite,… byaba ari akaga uririmba uvuga kandi mu mutima bitakurimo.” Yavuze ko abaririmbyi bakwiye kujya baririmba indirimbo z’ubuhamya bw’ibyo Imana yabakoreye ndetse n’izikubiyemo ubutumwa bwamamaza Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’abari mu isi.”

    Iki gitaramo  Holy  Nation bise “ Yadah Live Concert”   kitabiriwe kuburyo bukomeye  aho dove Hotel  yari yakubise yuzuye  gisiga  kandi  gishyize Korali Holy Nation  ku rundi rwego  ndetse  banagifatiramo amashusho  y’ indirimbo zabo

    REBA MU  AMAFOTO   UKO   IGITARAMO   YADAH   CYAGENZE

     

     

     

     

     

    PHOTO : INYARWANDA

    IBYIRINGIRO.RW

     

     

     

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo