• goshen

    Korali Goshen Rwampara igiye gukora igitaramo cyo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 20

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 6, 2019

    Chorale Goshen ibarizwa muri ADEPR Rwampara (SGEEM) yateguye igitaramo cyo gushima Imana ibyo yabashoboje byose mu myaka makumyabiri bamaze mu murimo w’Imana. Ni igitaramo kizaba  gifite intego ijyane n’ijambo riboneka […]




    Chorale Goshen ibarizwa muri ADEPR Rwampara (SGEEM) yateguye igitaramo cyo gushima Imana ibyo yabashoboje byose mu myaka makumyabiri bamaze mu murimo w’Imana.

    Ni igitaramo kizaba  gifite intego ijyane n’ijambo riboneka muri zaburi 103: 2 , igira iti ” Mutima wanjye himbaza Uwiteka ,ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose,iki gitaramo kadi kizagaragaramo andi ma korali nka RUBONOBONO Choir , El Bethel Choir na Chorale Enihakole ADEPR Nyarugenge n’umuhanzi Danny MUTABAZI.

    Aganira na IGITANGAZA .COM dukesha iyi nkuru umuyobozi wa Korali Goshen, Bwana Adolphe yavuze  ko biteguye neza kwizihiza imyaka makumyabiri bamaze bashima Imana doreko ngo bavuze ubutumwa hirya no hino Imana ikajya ibana nabo, haba mu Ntara zitandukanye zo mu Rwanda no mumujyi wa Kigali ,aho bagiye bakora n’ibikorwa bitandukanye by’urukundo.

    Yakomeje ararika abanyaRwanda bose ati :‘’ Turarikira abakunzi bacu kuza kwifatanya natwe twinginga Uwiteka ngo akomeze aduteze intambwe adushyigikire mu bihe biri imbere kuko tukiri mu rugendo ‘’ .

    Iki gitaramo biteganyijwe ko kizatangira ku itariki 11 kugeza 14 Nyakanga 2019 kikazajya kibera ADEPR Rwampara SGEEM, kizitabirwa n’Abavugabutumwa batandukanye ndetse n’amakorali atandukanye nka Chorale Goshen yavutse mu kwezi kwa Nyakanga 1999 igizwe n’urubyiruko rwaturutse mu ishuri ryo ku cyumweru ubu ifite Album za amajwi 2 na Album y’amashusho 1 .

    Abavugabutumwa nka Umuvugabutumwa NZARAMBA Jean PAUL,BYIRINGIRO Samuel, Rev Past MASUMBUKO Josue biteganyijwe ko ari bo bazigisha Ijambo ry’Imana muri icyo gitaramo.

    goshen
    Imyaka 20 irashize Korali Goshen Rwampara iri mu murimo w’Imana
    danny
    Umuramyi Danny Mutabazi azitabira iki gitaramo

     

     

    masumbuko
    Rev.past .Masumbuko Josue’ azigisha ijambo ry’Imana

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo