• elayono1-4721751565970272

    Korali Elayono yo muri ADEPR Remera igiye gukora Ivugabutumwa ry’iminsi 2 mu karere ka Rubavu

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 16, 2019

    Korali Elayono ibarizwa muri ADEPR Remera umudugudu wa Remera igiye gukorera igitaramo mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba mu giterane cy’iminsi 2 izahuriramo na Korali Bethlehem. Biteganyijwe ko kuri […]




    Korali Elayono ibarizwa muri ADEPR Remera umudugudu wa Remera igiye gukorera igitaramo mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba mu giterane cy’iminsi 2 izahuriramo na Korali Bethlehem.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019 aribwo iki giterane gitangira kikarangira  bukeye bwaho kuri 18.

    Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri Korali Elayono, Kwizera Emmanuel, yabwiye IGIHE ko intego nyamukuru y’icyo gitaramo ari ukubwira abantu ubutumwa bukiza bukanahindura imitima.

    Yagize ati “Turerekeza i Rubavu kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu bukiza kandi buhindura. Turashimira itorero ryacu rikomeje kutuba hafi no kudushyigikira mu myiteguro yose irebana n’ivugabutumwa.’’

    Yasoje avuga ko ikigenderewe cyane ari uko abantu bakizwa, iyo akaba ari yo ntego nyamukuru ibajyanye i Rubavu. Korali Elayono ivuga ko izibanda cyane ku ndirimbo zabo nshya kuko harimo na zimwe muri zo zimaze gukundwa n’abantu batari bacye, aha twavuga nk’iyitwa; Gusenga Kwawe, Umusaraba n’izindi. Korali Elayono ubu iri no mu myiteguro yo gusohora izindi ndirimbo z’amajwi ndetse n’amashusho.

    Korali Elayono imaze imyaka irenga 20 ikora umuimo w’Imana ikaba imaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubutumwa buhembura buba mu ndirimbo zabo.

    elayono1-4721751565970272

    elayy

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo