• kizito

    Kizito Mihigo yagize icyo asaba abamusengeye ari muri Gereza

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 9, 2019

    Umuhanzi Kizito Mihigo  wubatse izina mu muziki wo kuramya Imana no guhimbaza Imana muri Kiliziya Gatolika yasabye abamukunda bose gufata umwanya  bagashimira Imana ko agiye kumara umwaka afunguwe. Uyu muhanzi  […]




    Umuhanzi Kizito Mihigo  wubatse izina mu muziki wo kuramya Imana no guhimbaza Imana muri Kiliziya Gatolika yasabye abamukunda bose gufata umwanya  bagashimira Imana ko agiye kumara umwaka afunguwe.

    Uyu muhanzi  wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 10 kubera ibyaha byamuhamaga birimo gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu gusa nyuma yo gutakambira umukuru w’igihugu akaza gufungurwa amaze mo imyaka 4 gusa .kuri ubu umwaka ugiye gushira ababariwe ibi byatumye mu cyumweru gishize atangira iminsi 9 y’amasengesho yo gushima Imana ko yavuye muri gereza.

    Muri iyi minsi y’amasengesho ye yagize icyo asaba abamubwira ko bamusengeye igihe yari muri Gereza ,abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “Maze umwaka mpura n’abantu banyuranye bakambwira ngo igihe wari muri gereza twaragusengeye, niba nawe waransengeraga igihe nari mfunze nagira ngo ngusabe muri iyi minsi icyenda ibanziriza itariki ya 15 Nzeri 2019, ujye ufata akanya buri munsi ushimire Imana ko yumvise isengesho ryawe. ”

    Yakomeje ati  “Nanjye muri iyi minsi icyenda ibanziriza itariki 15 Nzeri ubwo nzaba nujuje umwaka mfunguwe nzajya mfata akanya buri munsi saa cyenda z’amanywa mvuge isengesho rishimira Imana ko yumvise amaganya no gutakamba kwanjye. Imbaraga zisaba zijye zingana n’izishimira.”

    Usibye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Kizito agenda akora indirimbo n’ibindi bikorwa bigamije kubaka umuco w’amahoro mu banyarwanda.

    mihigo
    Kizito Mihigo yujuje umwaak avuye mu gihome


    Leave a Reply


    Ibitekerezo