• IMG-20190316-WA0009

    Kizito Mihigo mu ndirimbo nshya y’igifaransa yamamaza imbabazi mu bantu- VIDEO

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 20, 2019

    Umuhanzi Kizito Mihigo yasohoye indirimbo y’igifaransa yise “Vive le Pardon” bishaka kuvuga ngo “Harakabaho imbabazi” yibanda ku butumwa bwamamaza akamaro k’imbabazi, nk’inema ituruka ku Mana kugira ngo abantu bagire amahoro […]




    Umuhanzi Kizito Mihigo yasohoye indirimbo y’igifaransa yise “Vive le Pardon” bishaka kuvuga ngo “Harakabaho imbabazi” yibanda ku butumwa bwamamaza akamaro k’imbabazi, nk’inema ituruka ku Mana kugira ngo abantu bagire amahoro mu mitima yabo, mu ngo zabo, mu bihugu byabo no ku isi hose.

    IMG-20190316-WA0009

    Mu kiganiro yagiranye na IBYIRINGIRO.RW, Kizito yavuze ko iyi ndirimbo yayisohoye ku munsi mpuzamahanga w’abavuga ururimi rw’igifaransa kuko nayo iri muri urwo rurimi kandi nawe akaba yari akumbuye kururirimbamo.

    Dore amagambo y’iyi ndirimbo tugerageje kuyahindura mu Kinyarwanda:

    Igitero cya mbere: Imbabazi ni igihamya cy’urukundo, Imbabazi, za mbaraga zituruka mu ijuru, ziduha ubushobozi n’ubushishozi, zikaduha ubwisanzure n’umunezero, zigahinduka inzira igana amahoro”

    Inyikirizo iragira iti: “Kubabarira si ukwibagirwa amateka yacu, kubabarira ni ukurenga kamere yacu, ni ugukunda muntu uko ari, kandi tuzi neza ko ari umunyantege nke n’umunyabyaha. Harakabaho imbabazi mu mitima yacu no mu gihugu cyacu, muri Afurika no ku isi yose”

    Igitero cya 2 kiti: “Imbabazi ntizirwanya ukuri ahubwo ziragukenera. Iyo Urukundo rushakanye n’Ubutabera, havuka Amahoro, maze n’Ubwiyunge bugashoboka”

    Naho igitero cya 3 ari nacyo cya nyuma, cyo kigira kiti: “Imbabazi ni umuti uturuka ku Mana tukagira amahoro mu mitima yacu no mu miryango yacu. Isi nihobere iyo mpumuro ituruka ku Mana nzima, impumuro  izana amahoro ku mu bantu”

    Kizito Mihigo yari asanganywe indirimbo zo mu rurimi rw’igifaransa nka: “Arc en ciel”, “Misericorde” ndetse n’iyitwa “Mon frère congolais”

    IMG-20190316-WA0008
    Umuhanzi kizito Mihigo wasohoye indirimbo yise “Vive le Pardon”

    Indirimbo “Vive le Pardon” ifite iminota 4 n’amasegonda 59, amajwi yayo yatunganyijwe na Pastor P naho amashusho atunganywa na Producer Faith Fefe

    KANDA  HANO  WUYUMBIRE INDIRIMBO  NSHYA YISE ” Vive  le Pardon

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo