• IMG-20190428-WA0022

    Kingdom of God Ministries mu gitaramo cyo kumurika Album yatumiye mo icyamamare Wilson Bugembe

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 2, 2019

    Kingdom of God ministries imaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda  benshi  igiye gukora  igitaramo gikomeye cyo kumirika Album  bise” Victorious ” yatumiyemo  umuhanzi  mpuzamahanga Wilson Bugembe  kizaba  tariki  ya 12  Gicurasi  2019  […]




    Kingdom of God ministries imaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda  benshi  igiye gukora  igitaramo gikomeye cyo kumirika Album  bise” Victorious ” yatumiyemo  umuhanzi  mpuzamahanga Wilson Bugembe  kizaba  tariki  ya 12  Gicurasi  2019  kuri Camp  Kigali

    IMG-20190428-WA0022

    Uremyeneza Bienfaiteur umuhuzabikorwa wa Kingdom of God Ministries yavuze iby’iki gitaramo anavuga uko iki gitekerezo cyo gutumira Wilson Bugembe cyaje.

    Yagize ati“Nibyo koko turi gutegura igitaramo cyo ku murika hanze indirimbo zacu z’amashusho twakoreye muri CLL mu gitaramo duherutse kuhakorera, aho tuzafatanya n’abaramyi batandukanye nka Alarm Ministries, Healing Worship Team, Bosco Nshuti ndetse na Arsene Tuyi na Liza  Kamikazi .

    Yakomeje avuga ati  “Ubwo duherutse mu gihugu cy’u Bugande mu mwaka ushize twakoreyeyo ibitaramo bitandukanye twagize n’amahirwe yo kubana nawe(Wilson Bugembe) turamukunda tunamusaba ko twazakorana igitaramo i Kigali, ntabwo yaturuhije kuko twari dusanzwe tuziranye, ikindi navuga nuko ari umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa mwiza ndizera ko abantu bazaza muri iki gitaramo bazaryoherwa.”

    Bienfaiteur yakomeje avuga ko iki gitaramo kizaba tariki ya 12 Gicurasi 2019 abantu bakwitega igitarmo gitandukanye n’ibindi Kingdom of God ministries yari isanzwe ikora.

    ati “Dufite abantu benshi bazadufasha nk’uko nari nabivuze haruguru, rero igitandukanya iyi  concert   twise  “VICTORIOUS  ALBUM  LAUNCH ” n’izindi twagiye dukora, navuga ko uyu mwaka bwo twarakuze twamenye ibigomba guhinduka ndetse n’ibigomba kongerwa mu byo twakoze ubushize, ikintu nashishikariza abantu n’ukwitabira bakagura amatike Atari yashira cyangwa ngo ahende”.

    Iki gitaramo cya “Victorious Album Launch” kizaba tariki ya 12/5/2019 muri Camp Kigali imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi z’umugoroba kwinjira bizaba ari 5000 mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10000 muri VIP ndetse no kuri Table y’abantu umunani ni 20000 ”.

    wilson

    Kingdom of God ministries yagize indirimbo zakunwe cyane nka “Nzamuhimbaza” naho wilson Bugembe mwamumenye mu ndirimbo nka Lendera embaata,Njagala kumanya n’izindi.

    kgm1

     

    king dom

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo