• ABASASERIDOTI

    Kiliziya: Ibura ry’Abapadiri rishobora gutuma abagabo bafite abagore bagirwa bo

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 19, 2019

    Igitekerezo cy’uko haba ivugurura mu mategeko agenga Kiliziya Gatolika kimaze igihe kinini dore ko benshi bagiye bifuza ko abapadiri bakwemerwa kurongora mu rwego rwo kwirinda ibikorwa birimo nko kuba Abapadiri […]




    Igitekerezo cy’uko haba ivugurura mu mategeko agenga Kiliziya Gatolika kimaze igihe kinini dore ko benshi bagiye bifuza ko abapadiri bakwemerwa kurongora mu rwego rwo kwirinda ibikorwa birimo nko kuba Abapadiri baragiye naregwa gufata kungufu n’ibindi byaa bijyanye n’ubusambanyi.

    Kuri iyi nshuro Kiliziya yatangije ibiganiro byo kurebera hamwe ukuntu abagabo bafite abagore bahabwa Isakarementu ry’ubusaseridoti binshingiye ahanini ko mu bihugu by’Amerika y’Epfo cyane mu gace k’Amazon hari ikibazo cyibura ry’Abapadiri muri Kiliziya.

    Izi mpinduka zatangiye gutekererzwa mu Nyandiko ya Papa Francis ireba ibidukikije yasohoste mu 2015, Muri iyo nyandiko, Papa Francis uyobora Kiliziya Gatolika kuri ubu yanditse ko ako gace ka Amazon gafite ibibazo kugira ngo bikemuke bizasaba impinduka ku bintu bimwe na bimwe bisanzwe biziranyweho n’abantu bose n’ibihugu byose byo muri ako gace bifatanyije na kiliziya.

    Biteganyijwe ko iyo nyandiko izaganirwaho byimbitse mu nama idasanzwe izahuza intara zose za kiliziya gatolika mu duce twose twa Amazon izaba mu Ukwakira uyu mwaka i Roma mu Butaliyani.

    Iyo nama izitabirwa n’abasenyeri n’abahagarariye abakristu bo muri ako gace kari mu bihugu bya Brazil, Bolivia, Peru, Ecuador, Colombia, Venezuela, Guyana, Suriname na French Guyana.

    Kiliziya yemeza ko bimwe mu bitera ibura ry’Abapadiri muri aka gace gafite abakristu gatulika bagera kuri Milliyoni 33 harimo n’imiterere yako.

    Mu myaka 100 ishize nta zindi mpinduka zaba zikomeye nk’izi mu gihe ibi byemejwe gusa abirebera hafi basanga ko abagabo bashatse baramutse bemerewe kuba Abapadiri byazamura izindi mpaka zimaze igihe zo gusaba ko hatekerezwa n’uko Abapadiri bajya barongora.

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo