• rukdia

  Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda ntibavuga rumwe kuri Serivisi zo  kuboneza urubyaro

  Yanditswe na IBYIRINGIRO June 24, 2019

  Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda bakomeje kutemeranwa ku bijyanye no kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kizungu burimo gufata ibinini,inshinge,kwifungisha  n’ibindi bisanzwe bikoreshwa mu kuboneza urubyaro. Mu minsi […]
  Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda bakomeje kutemeranwa ku bijyanye no kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kizungu burimo gufata ibinini,inshinge,kwifungisha  n’ibindi bisanzwe bikoreshwa mu kuboneza urubyaro.

  Mu minsi ishize nibwo Kiliziya Gatolika yahaye nyirantarengwa amavuriro yose yayo ko nyuma ya tariki 30 Kamena 2019, nta Servisi cyangwa ibikoresho bijyanye no kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu bigomba kuba bikiboneka yo,ibi byatumye Leta itangira ishaka ubundi buryo n’ahandi ho gutangira izi servisi aribwo ku bwumvikane na Kiliziya hashyizwe ho postes de Sante zigashyirwa hafi y’ibyo bigonderabuzima.

  N’ubwo ibi byari bimaze kumvikanwa ho Minisitiri w’ubuzima,Diane Gashumba yatangarije intekonshingamategeko ko Leta ikomeje kugongwa n’ibyemezo bya kiliziya dore nyuma yo kwanga ko izi servisi zitangirwa mu bigonderabuzima byayo yavuze ko nta n’umukozi wayo wemerewe kujya gutanga izo servisi.

  Yagize ati“Umuyobozi w’ivuriro niyumvira ayo mabwiriza azasubiza inkunga yose idufasha gupima abagore icyorezo cya SIDA, azasubiza inkunga yose idufasha gupima abagore batwite, azatanga inkunga yose idufasha kurwanya imirire mibi, Twari twumvikanye mu bworoherane ko postes de sante ari zo zigiye gukora iyo gahunda none nazo bavuze ko nta mukozi ugomba kujyamo, umukozi uhembwa na Leta y’u Rwanda, umukozi wahuguwe, umukozi wabyigiye.”

  Gashumba yavuze ko kuri bo bisa nkaho Kiliziya ibabwiye ko gahunda bazanye nka Leta badakwiye kuyikoresha.

  gashumba
  Gashumba afite impungenge kubera ibyemezo bya Kiliziya

  Mu kiganiro yagiranye na Igihe,umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Phillipe Rukamba yavuze ko  badashobora gukora ibihabanye n’ukwemera kwabo kandi kuba batabyemera bakaba umuyoboro wabyo baba bari kunyuranya n’ukwemera.

  Yagize ati“Kuvuga ngo tuzajya tugenda tubazanire ibintu byo kutabyara, yewe haba harimo n’ibishobora gutuma abantu bavanamo inda ngo tuyizane tuyibahe, twari twaremeje ko ibyo ari byiza ko bagira ahandi babinyuza. Ni nacyo cyatumye habaho ama poste de Sante.”

  Yakomeje agira “Hari uburyo bwinshi bwo kuzana ibintu ntabwo ibigo nderabuzima byacu aribyo byonyine biriho hari n’ibindi bihari mu gihugu ku buryo bashobora no kuzana ibyo bintu binyuze kuri icyo kigo nderabuzima kindi.”

  rukamba
  Msg.Rukamba aravuga ko badashobora gukora ibihabanye n’ukwemera

  Uyu Musenyeri wa Diyosezi ya Butare yavuze ko batari kugorana kuko n’ibintu bari bumvikanye kuva kera.

  Yagize ati“Ntabwo tubagora, ntabwo aribyo dushaka gusa tugomba kumvikana kuko barabizi kandi twabivuze kuva kera ko bibangamiye ukwemera kwacu. Nta byacitse ihari. Rwose ni ibintu byanditse, twumvikanyeho.”

  Gahunda zo kuboneza urubyaro zagiye zigonganisha abanyamadini na Leta z’ibihugu byinshi ku isi cyane muri Afurika gusa n’ubwo bimeze gutyo Kiliziya itangaza ko usibye uburyo bwa Kamere nta bundi buryo bwo kuboneza urubyaro ishobora guha umugisha.

  rukdia
  Msg.Rukamba avuga nta kugorana kurimo Min Gashumba akavuga ko Kiliziya iri kubagora

  @Ibyiringiro  Leave a Reply


  Ibitekerezo